Incamake y’ibyaranze impera z’icyumweru mu mikino mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda habaye imikino itandukanye, aho mu mupira w’amaguru APR FC ikomeje kuyobora urutonde, naho muri Handball Police yegukanye irushanwa mpuzamahanga

Umupira w’amaguru: APR yihereranye Gasogi, naho Rayon inyagira Heroes umutoza ahita asezera

Mu mpera z’iki cyumweru hakinwaga umunsi wa 13 wa shampiyona, umunsi warangiye ikipe ya APR FC ari yo ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Gasogi ibitego 3-2.

Mu yindi mikino yabaye, Rayon Sports yanyagiye Heroes ibitego 4-1, ibi byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kabiri yonyine kuko Police Fc yanganyije na Mukura ibitego 2-2.

Gicumbi yavuye ku mwanya wa nyuma, Eric Nshimiyimana avuga ko abakinnyi bari gushyira akazi ke ahabi

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, AS Kigali yari yakiriye ikipe ya Gicumbi, umukino urangira Gicumbi itsinze AS Kigali ibitego 2-1, ibi byayikuye ku mwanya wa nyuma, maze umutoza Eric Nshimiyimana atangaza ko afite abakinnyi batitangira ikipe ndetse ko biri gutuma akazi ke kajya ahabi.
Uko imikino yose yagenze

Ku wa Gatandatu tariki 07/12/ 2019

APR FC 3-2 Gasogi United
Bugesera FC 0-0 Musanze FC
Etincelles FC 0-0 Sunrise FC
AS Muhanga 1-0 SC Kiyovu

Ku Cyumweru tariki 08/12/2019

AS Kigali 1-2 Gicumbi FC
Marines FC 0-0 Espoir FC
Police FC 2-2 Mukura VS
Heroes FC 1-4 Rayon Sports FC

Handball, Police HC yatsinze APR HC yegukana igikombe cya ECAHF

Muri iki cyumweru u Rwanda rwari rwakiriye irushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe akina yo mu karere ka Afurika y’I Burasirazuba muri Handball, irushanwa ryitabiriwe n’amakipe arindwi arimo ane y’abagabo ari yo APR HC, Police HC na Gicumbi Hc zo mu Rwanda na Nyuki yo muri Zanzibar, mu gihe mu bagore hitabiriye amakipe atatu gusa arimo UR Rukara na The Winners zo mu Rwanda, ndetse na Nairobi Water yo muri Kenya.

Irushanwa ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu, ryegukanwe na Police HC mu bagabo itsinze APR HC ibitego 30 kuri 27 bya APR HC, mu gihe mu bagore igikombe cyatwawe na Nairobi Water yo muri Kenya itsinze UR Rukara ibitego 26 kuri 21 bya UR Rukara.

Volleyballm hakinwaga irushanwa ryabereye ku mucanga w’i Karongi

Mu mukino wa Volleyball mu mpera z’iki cyumweru, mu karere ka Karongi hari habereye amarushanwa ya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball), rikaba ari irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 64.

Iri rushanwa ryaje kurangira ryegukannywe n’ikipe yari igizwe na Akumuntu Kavalo Patrick ndetse na Ntagengwa Olivier, mu gihe mu bakobwa igikombe cyatwawe na HAKIZIMANA Judith na NZAYISENGA Charlotte

Amagare, Byiza Renus yegukanye Rwanda Cycling Cup

Mu isiganwa rizwi nka Rwanda Cycling Cup ryari rimaze amezi atanu rikinwa, ryasojwe ritwawe na Uhiriwe Byiza Renus wa Benediction Cup

Mu isiganwa rya munani ari naryo rya nyuma mu masiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2019, abasiganwa bahagurutse Kimironko berekeza mu karere ka Rwamagana, aho bageze bagakata bagaruka i Kigali.

Nyuma yo gusoza amasiganwa yose, Uhiriwe Byiza Renus ku giteranyo cy’amanota ni we waje ku mwanya wa mbere, ikipe ye ya Benediction Excel Energy iza ku mwanya wa mbere mu bagabo n’abagore, mu gihe Les Amis Sportifs yegukanye umwanya wa mbere mu bakiri bato.

Mu bakobwa, Ingabire Diane ni we wegukanye agace k’uyu munsi Ingabire Diane wa Benediction Excel Energy yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha atatu, iminota 14 n’amasegonda 14, bituma nawe yegukawa iri siganwa muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka