Ibyo wamenya ku gikombe cy’Intwari cyasojwe kuri iki Cyumweru mu mikino yose

Irushanwa ry’Ubutwari mu mikino itandukanye ryaraye risojwe kuri iki Cyumweru mu mikino yari isigaye, aho yakinwe mu byiciro by’abagabo n’abagore

Mu mupira w’amaguru

Mu mupira w’amaguru, iki gikombe cyegukanywe na APR FC nyuma yo kurangiza imikino itatu iri ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, ikurikirwa na Police n’amanota atandatu, Kiyovu ku mwanya wa gatatu n’amanota ane, Mukura iza ku mwanya wa nyuma ifite zeru.

Mu mupira w'amaguru APR FC ni yo yegukanye igikombe
Mu mupira w’amaguru APR FC ni yo yegukanye igikombe

Mu bagore ikipe ya Scandinavia ni yo yegukanye iki gikombe, ni nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino umwe rukumbi, bituma iyi kipe y’I Rubavu yisubiza iki gikombe yari yanatwaye umwaka ushize.

Basketball

Muri Basketball, ikipe ya REG nayo yisubije iki gikombe mu bagabo, naho Ikipe ya The Hoops ntiyabasha kwisubiza iki gikombe yari yegukanye umwaka ushize wa 2019.

IPRC Huye yegukanye igikombe mu bagore
IPRC Huye yegukanye igikombe mu bagore

Mu cyiciro cy’abagore, RP-IPRC Huye WBBC niyo yatwaye igikombe itsinze The Hoops RW WBBC yari ifite igikombe cy’iri rushanwa cy’umwaka ushinze amanota 70-47 (18-9, 13-18, 23-12, 16-10).

Mu bagabo Ikipe ya REG BBC yisubije igikombe nyuma yo gutsinda APR BBC ku manota 92-72, mu gihe agace ka mbere karangiye: REG BBC iyoboye ku manota 21 kuri 15 ya APR BBC, aka kabiri REG BBC ikomeza kugenda imbere ku manota 46 kuri32 ya APR BBC, aka gatatu REG BBC 57-48 APR BBC, umukino urangira REG itsinze n’amanota 71 kuri 62 ya APR BBC.

REG BBC yegukanye igikombe muri Basketball
REG BBC yegukanye igikombe muri Basketball

Uko ibihembo byose byatanzwe:

Abagabo

REG BBC yahawe ibihumbi 500,000
APR BBC ihabwa 300,000

Abagore

RP- IPRC Huye WBBC 500,000
The Hoops RW WBBC, 300,000

Amagare

Bwari ubwa mbere iri rushanwa rikinwe mu mukino w’amagare, aho mu bagabo Habimana Jean Eric wa SAKA ari we waje ku mwanya wa mbere ku ntera ya kirometero 108 akoresheje 03h03’59".

Mu magare iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya mbere
Mu magare iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya mbere

Mu cyiciro cy’abagore hasiganwe abakinnyi ku ntera ingana n’ibilometero 72, Ingabire Diane wa Benediction Club yegukanye isiganwa, naho mu cyiciro cy’ingimbi zakoze ingana n’ibilometero 96, isiganwa ryegukanwe na Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs wakoresheje amasaha abiri, iminota 55 n’amasegonda 20.

Volleyball

Amakipe ya Kaminuza ya UTB , ikipe y’abagabo ndetse n’ikipe y’abagore, yombi yegukanye igikombe cy’Ubutwari 2020.

Ikipe ya UTB y’abagore yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda ikipe ya Rwanda Revenue Women Volleyball Club amaseti 3-0, mu gihe ikipe ya APR W VC yatsinze KVC amaseti 3-0.

Ku mukino wa nyuma UTB y’abagore yorohewe n’umukino kuko yatsinze APR W BBC amaseti 3-0 ( 26-24,25-16,28-26).

Mu bagabo, mu mukino wari ukomeye ikipe ya UTB VC yegukanye igikombe itsinze REG VC amaseti 3 kuri 1. (25-20, 25-19,14-25,25-22).

Siitting Volleyball, ikinwa n’abafaite ubumuga

Mu mukino wa Volleyball ukinwa n’abafite ubumuga bakina bicaye, iri rushanwa hari hitabiriye amakipe menshi yiganjemo ay’uturere, rirangira igikombe gitwawe na Gasabo yatsinze Gisagara amaseti atatu ku busa mu bagabo, ndetse na Bugesera mu bagore yagitwaye itsinze Gicumbi amaseti atatu kuri imwe.

Muri Sitting Volleyball naho bahataniye igikombe cy'Ubutwari
Muri Sitting Volleyball naho bahataniye igikombe cy’Ubutwari

Handball

Ku munsi wa mbere w’irushanwa hakinwe imikino y’amajonjora mu matsindayabereye mu bigo bitandukanye byo mu mujyi wa Gicumbi, maze ku Cyumweru hakinwa imikino ya ½ n’imikino ya nyuma yose yabereye ku Mulindi w’Intwari.

Police Hc yishimiye kwegukana iki gikombe
Police Hc yishimiye kwegukana iki gikombe

Ku mukino wa nyuma mu bagabo, ikipe ya Police HC yaje kwegukana igikombe itsinze APR HC ibitego 40 kuri 35, ni nyuma y’uko igice cya mbere cyari cyarangiye Police ifite 22 kuri 17 bya APR HC.

Ikipe ya UTB muri Volleyball yegukanye igikombe itsinze REG
Ikipe ya UTB muri Volleyball yegukanye igikombe itsinze REG

Mu bagore, amakipe ya Kaminuza y’u Rwanda abiri ari iyo Kaminuza ishami rya Rukara na Kaminuza ishami rya Huye, bahuriye ku mukini wa nyuma maze Kaminuza ya Huye itsinda Kaminuza ya Rukara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka