Ibyaranze Week-End: APR na Rayon muri CECAFA, Amavubi ya Basket yabonye itike

Impera z’iki cyumweru zisize nta kipe yo mu Rwanda ibonye amanota atatu muri CECAFA, naho ikipe y’igihugu ya Basketball ibona itike yo gukina ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’isi

APR yatsinzwe umukino ufungura CECAFA

Mu irushanwa rya CEACAFA Kagame cup riri kubera muri Tanzania, ikipe ya APR Fc ntiyabashije kwikura imbere ya Singida yo muri Tanzania, ayo yatsinzwe ibitego 2-1, aho yabanje gutsindwa 2-0, iza kwishyura kimwe mu minota ya nyuma cyatsinzwe na Nsabimana Aimable.

APR Fc yatangiye irushanwa itsindwa na Singida United
APR Fc yatangiye irushanwa itsindwa na Singida United

Rayon Sports yishyuye Gor Mahia ibitego bibiri, itangirana inota rimwe

Ikipe ya Rayon Sports yabanje gutsindwa ibitego bibiri mu gice cya mbere, ibitego byatsinzwe na Tuyisenge Jacques ku munota wa 34 na Mieno Humprey ku munota 39, Rayon Sports iza kwishyurirwa na Ismaila Diarra ku munota wa 62, ndetse na Kwizera Pierrot ku munota wa 88.

Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia ibitego 2-2
Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia ibitego 2-2

Ikipe y’igihugu ya Basket yatsinze imikino ibiri, ikomanga ku muryango w’igikombe cy’isi

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinze Uganda amanota 92-79
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Uganda amanota 92-79

Mu mikino yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi yabereye muri Nigeria mu mpera z’iki cyumweru, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinze imikino ibiri (Mali na Uganda), byatumye ibona itike yo gukina ijonjora rya kabir ryo kwerekeza mu gikombe cy’isi

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa Nigeria gusa
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa Nigeria gusa

Amakipe 12 yamaze kubona itike y’ijonjora rya kabiri : Angola, Cameroon, Tchad, Cote d’Ivoire, DR Congo, Egypt, Guinea, Mal, Morocco, Mozambique, Nigeria, Nigeria, Rwanda, Senegal, Tunisia, Uganda

Volleyball: UTB yatsinze APR Vc yegukana umwanya wa gatatu

Nyuma y’aho ikipe ya Gisagara yari yegukanye Shampiona y’uyu mwaka, ikipe ya UTB nayo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda APR Vc amaseti 3-0 (25-18, 25-21 na 25-20).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri turababaye pe ariko apr imana nidufasha turatsinda uyumunsi kbs nyagasani abidufashemo

Umutoniwase soulaiman yanditse ku itariki ya: 4-07-2018  →  Musubize

APR arega mumikino mpuza mahanga iri hasi

ngizweninshuti yanditse ku itariki ya: 3-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka