Ibigo byo muri Kamonyi byaje imbere mu begukanye #AmashuriKagameCup

Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Huye hasorejwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye izwi nk’Amashuri Kagame Cup, aho akarere ka Kamonyi ariko kegukanye ibihembo byinshi.

Ni imikino yari imaze ikinwa mu bice bitandukanye byo ku rwego rw’igihugu, iza kugera mu mazone aho ibigo bya mbere muri ayo mazone y’imikino byaje guhurira mu karere ka Huye hakinwa imikino ya nyuma.

Amakipe agabwanya mu matsinda maze akina imikino yayo ku wa Gatandatu, ari naho hagiye hakinwa imikino ya ½, naho ku Cyumeru haza gukinwa imikino ya nyuma (Finals).

Muri Volleyball/Abakobwa, GS St Aloys Rwamagana yegukanye igikombe itsinze IPRC Kigali
Muri Volleyball/Abakobwa, GS St Aloys Rwamagana yegukanye igikombe itsinze IPRC Kigali

Akarere ka Kamonyi ni ko kahambwe nk’akarere ka mbere muri rusange aho ariko kavuyemo ibigo byinshi byegukanye ibikombe, harimo nka ECOSE Musambira yegukanye icy’umupira w’amaguru mu bahungu, na Ecole Ste Bernadette Kamonyi yegukanye ibikobe bya Basketball mu bakobwa n’abahungu.

Uko ibigo byeguakanye ibikombe mu mikino itandukanye

Football/Abahungu: ECOSE Musambira itsinze College George Fox de Kagarama
Volleyball/Abahungu: GS St Joseph Kabgayi itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis
Volleyball/Abakobwa: GS St Aloys Rwamagana itsinze IPRC Kigali
Handball/Abahungu: ADEGI Gituza itsinze ES Kigoma
Handball/Abakobwa: Kiziguro SS itsinze ISF Nyamasheke
Basketball/Abahungu: Ecole Ste Bernadette Kamonyi itsinze Lycée de Kigali
Basketball/Abakobwa: Ecole Ste Bernadette Kamonyi itsinze GS Marie reine Rwaza
Netball: GS Gahini itsinze Ecole des Sciences de Musanze
Rugby: Gitisi TSS itsinze ES Bugarama
Beach Volleyball/Abahungu: College du Christ Roi itsinze GS Phillippe Neri Gisagara
Beach Volleyball/Abakobwa: IPRC Kigali itsinze ISF Nyamasheke

Ikipe ya GS ADEGI ishyikirizwa igikombe cya Handball mu bahungu
Ikipe ya GS ADEGI ishyikirizwa igikombe cya Handball mu bahungu

Amakipe yitwaye neza muri iyi mikino ahita abona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amashuri yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati “FEASSSA”, uyu mwaka ikaba izabera mu Rwanda kuva tariki 17 kugera tariki 27/08/2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese murwanda Hari ishami rya football mwuyu mwaka 2023 muzaduhe aho aherereye mwaba mukoze

Nkuriza Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 15-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka