Hatangajwe urutonde rw’abakandida bahatanira kujya muri Komite Olempike

Abakandida bahatanira kujya muri Komite Nyobozi ya Komite Olempike ndetse n’indi myanya itandukanye, mu matora ateganyijwe ku Cyumweru gitaha

Tariki ya 05/04/2021 ni bwo uwari Perezida wa Komite Olempike Amb. Munyabagisha Valens yeguye, byari nyuma y’uko inteko rusange ya Komite Olempike yari iherutse kwemeza ko amatora ya Komite Nyobozi nshya azaba muri Nzeli nyuma y’imikino Olempike.

Nyuma yaho, haje gutumizwa inama y’inteko rusange idasanzwe, iza kwemeza ko amatora yo gutora komite nshya agomba kuba mbere y’imikino olempike, akazaba ku Cyumweru gitaha tariki 08 Gicurasi 2021.

Uwayo Theogene uyobora Federasiyo ya Karate ni umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida
Uwayo Theogene uyobora Federasiyo ya Karate ni umukandida umwe rukumbi ku mwanya wa Perezida

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30/05/2021, ni bwo akanama gashinzwe gutegura amatora kemeje abakandida bemerewe kwiyamamaza, aho ku mwanya wa Perezida hariho umukandida umwe rukumbi, akaba ari Uwayo Theogene usanzwe ari Perezida wa Federasiyo ya Karate.

Urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka