I Kigali hagiye kuzura indi nyubako izajya yakira imikino ikinirwa mu nzu (Amafoto)
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kubakwa ibikorwa remezo bijyanye n’igihe bizafasha imikino itandukanye gukinira ahantu heza kandi hagezweho, i Kigali hagiye kuzura indi nyubako izajya yakira imikino ikinirwa mu nzu.
Kimwe mu bibazo usanga cyane bigora imwe mu mikino y’amaboko cyane ikinirwa mu nzu (indoor games), harimo n’ibikorwa remezo bijyanye n’igihe aho nk’aho wasanganga imikino myinshi ikinirwa hanze nyamara yaragenewe gukinirwa mu nzu, bityo bigatuma abakinnyi badatanga umusaruro ukwiriye, kuri ubu hagiye kuzura indi nyubako y’imikino yo mu nzu, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1.200 bicaye neza.
Ni inyubako yubatswe n’ikigo cy’amashuri cya École Belge de Kigali giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gisozi aho iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira imikino 5 itandukanye irimo Basketball,Volleyball, Netball, Handball ndetse n’umupira w’amaguru wo mu nzu (Futsal/football en salle).
Ubwo Kigali Today yasuraga iyi nyubako, yatangarijwe ko imirimo yo kuyubaka ubu igeze kuri 80% ndetse ko bitarenze muri Gashyantare iyi nzu izaba yatangiye kwakira imikino itandukanye kuko izaba yiteguye.
Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari (Director of Administration and Finance) muri École Belge de Kigali, Nkurunziza Gustave yadutangarije ko intego nyamukuru yatumye bubaka iyi nzu igezweho y’imikino, kwari ugushakira ahantu heza abana babo bakorera siporo ariko no gufasha sosiyete cyane urubyiruko kubona igikorwa remezo kigezweho bakareka gukinira ku bibuga bitujuje ubuziranenge dore ko ngo ari byo binabatera imvune ugasanga basoje gukina igitaraganya.
“Ubu tugeze kuri 80%, turi mu mirimo ya nyuma ndetse bitarenze muri Gashyantare amarushanwa n’imikino itandukanye bizahabwa ikaze hano ndetse n’abana bacu ubu ntabwo bazongera gukorera siporo ku zuba kuko ntabwo bijyezweho"
"Mu Rwanda dufite impano nyinshi mu mikino ya Volleyball, Handball, Basketball ndetse n’umupira w’amaguru wo mu nzu, ariko kubera gukinira ku bibuga bitagezweho, usanga bitera abakinnyi bacu imvune za hato na hato bityo bagasoza gukina imburagihe”
Iyi nyubako izuzura itwaye agera kuri miliyoni magana cyenda (900.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda harimo inyigo (design and study), inyubako (construction), ubugenzuzi bwayo (surveillance) n’ibikoresho bizashyirwamo. Ababishaka mu mikino yavuzwe haruguru bazaba bashobora kuyikiniramo yaba amarushanwa cyangwa kuyikoreramo imyitozo.
Ubusanzwe wasangaga amakipe akina iyi mikino yo mu nzu (indoor games) yifashisha ibibuga byo hanze mu gihe inyubako nka Petit Stade ikirimo kuvugururwa ndetse na BK ARENA idakunze kwisukirwa na buri wese.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukomeze kutugaragariza ibyiza bitatse U Rwanda Kandi akazi ni keza