FEASSA: Amakipe icyenda y’u Rwanda yageze muri 1/4 cy’irangiza

Nyuma y’umunsi wa nyuma w’amajonjora mu mikino ihuza amakipe yisumbuye, ibigo 9 byo mu Rwanda muri 21 byageze muri 1/4 cy’irangiza

Mu gace ka Gulu ko mu Majyaruguru ya Uganda hakomeje kubera irushanwa ry’ibigo by’Amashuli yisumbuye yo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba (FEASSA), amakipe y’u Rwanda icyenda ni yo yamaze kubona itike yo gukomeza muri 1/4 cy’irangiza, mu gihe andi nayo ategereje umukino wa nyuma uyu munsi

Uko imikino ya nyuma mu matsinda yagenze kuri uyu wa Gatatu

HANDBALL (Abakobwa)

Kamusinga 21-18 AIP Hanika( Yasezerewe)
Gombe 18-7 APEGA Gahengeri (Yasezerewe)

HANDBALL (Abahungu)

E.S Kigoma yari yaruhutse (Yakomeje)
ADEGI yari yaruhutse (Yakomeje)

Ikipe ya ES Kigoma muri Handball iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe
Ikipe ya ES Kigoma muri Handball iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe

Basketball (Abakobwa)

LAC Tanganyika 66-50 College de Gisenyi (Yasezerewe)
BUDDOS.S 60-45 Lycee de Kigali (Itegereje umukino wa nyuma uyu munsi)

Basketball (Abahungu)

Kibuli S.S 87-49 ETENI (Yasezerewe)
SAKU S.S 55-65 APE Rugunga (Yakomeje)
P.S Baptiste (Itegereje umukino wa nyuma)

Muri Basketball, ikipe ya APE Rugunga ni imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe
Muri Basketball, ikipe ya APE Rugunga ni imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe
Ikipe ya APE Rugunga ya Basketball
Ikipe ya APE Rugunga ya Basketball

VOLLEYBALL (Abakobwa)

Muri Volleyball amakipe y'abakobwa yose yabonye itike, mu bahungu Rusumo High School ni yo yonyine imaze kubona itike ya 1/4
Muri Volleyball amakipe y’abakobwa yose yabonye itike, mu bahungu Rusumo High School ni yo yonyine imaze kubona itike ya 1/4

CHEPTEL 1-3 Gs St Aloys Rwamagana (Yakomeje)
Kwantanze 3-0 G.S Indangaburezi (Yakomeje)

VOLLEYBALL (Abahungu)

MALAVA 1-3 P.S KARUBANDA (Itegereje umukino wa nyuma)
ST.Joseph Kabgayi (Yasezerewe)
Sengera 3-2 Rusumo High School (Yakomeje)

Football (Abakobwa)

G.S Remera Rukoma (Yasezerewe)
G.S. Kabusunzu (Yasezerewe)
E.S Mutunda (Yasezerewe)

Football (Abahungu)

ROI DE GITEGA 1-0 Lycee de Kigali (Yasezerewe)
Kibuli S.S 5-0 College de Karambi (Yasezerewe)

NETBALL

G.S. Gahini (Yasezerewe)

TABLE TENNIS (Abahungu)

GS RILIMA (Yakomeje)

RUGBY

St Trinity (Itegereje umukino wa nyuma)

TENNIS (Abakobwa)

IPRC KIGALI (Yakomeje)

TENNIS (Abahungu)

IPRC KIGALI (Yakomeje)
G.S. Muhoza (Itegereje umukino wa nyuma)

Imikino ngororamubiri irimo gusiganwa ku maguru ndetse no koga, byari biteganijwe ko yo yagombaga gutangira kuri uyu wa Kane, naho imikino muri rusange bikaba biteganijwe ko izasozwa ku wa Gatandatu tariki 27/08/2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka