Dore amabwiriza agenga ibikorwa bya Siporo n’imikino hirindwa Covid-19

Minisiteri ya Siporo iramenyesha Abanyarwanda bose ko ibikorwa bya siporo byose byemerewe gusubukurwa hubahirizwa amabwiriza akurikira:

Ibikorwa bya siporo n’imyitozo ngororamubiri bikorewe hanze, bizakomeza gukorwa abantu bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

Imyitozo ngororamubiri ikorewe mu nzu iremewe (In door aerobic classes) hubahirizwa ingano ya 50% by’ubushobozi bwazo.

Ingaga za siporo ziremewe gusubukura imikino n’amarushanwa babanje gusaba uburenganzira Minisiteri ya Siporo no kugaragaza ingamba zo kwirinda no gukumira Covid-19, bikazakurikizwa n’amakipe kandi zikabanza kwemezwa.

Abafana bemerewe kwitabira imikino kuri za sitade, bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bakingiwe Covid-19 kandi bakaba bipimishije ndetse n’ibisubizo bikagaragaza ko nta Covid-19 banduye.

Car free day mu turere izasubukurwa mu byiciro, akarere kabanza kubimenyesha Minisiteri ya Siporo no kubyemererwa.

Icyitonderwa mu bisabwa

Abagana ibigo bya siporo barengeje imyaka 18 bagomba kugaragaza ko bakingiwe inkingo zombi za Covid-19 ndetse bakagaragaza ibipimo by’uko batanduye Covid-19 mu gihe cy’iminsi 7.

Ubusabe bwo kwemerera abafana no gufungura inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri butangwa na Minisiteri ya Siporo habanje gusuzumwa ubusabe bw’urugaga cyangwa ubw’ikigo.

Inzu zikorerwamo ibikorwa bya siporo zigomba gutanga amabwiriza y’ubwirinzi bwa Covid-19 areba abazigana bose.

Uturere dufite sitade (stadium) zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo dusabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera tugena amasaha bemerewe kuyihakorera ndetse tugakurikirana n’ingamba zavuzwe zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa.

Stade amahoro izajya yakira abakora siporo mu muzenguruko wayo kandi bategeranye guhera saa 06h00 kugera saa 08:30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nifuzaga ko baduha na gahunda ya sport ku banyarwanda bakoraga sport yo koga mu kiyaga cya Kivu. Mubitubarize. Murakoze.

MUKARWEGO Ancilla yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka