Cricket: U Rwanda rwageze muri 1/2 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi (Amafoto)

Nubwo yari yamaze kubona itike ya 1/2, kuwa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19, yatsinzwe na Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 46 hasozwa imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2025.

U Rwanda rwageze muri 1/2 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi
U Rwanda rwageze muri 1/2 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ni umukino wari uw’umunsi w’imikino y’amatsinda wabaye ku wa gatatu tariki 25 Nzeri 2024, aho u Rwanda arirwo rwari rwatsinze toss (Gutombora guhitamo gutangira rujugunya udupira aribyo ’Bowling’ cyangwa gukubita udupira unashyiraho amanota ’Batting’), maze ruhitamo gutangira rujugunya udupira ari nako rushaka uko rubuza Uganda gushyiraho amanota menshi.

Uganda ariko yashyizeho amanota 102 muri overs 19 n’udupira dutatu, u Rwanda rusohora abakinnyi bose ba Uganda (All out) gusa ntirwabasha gukuraho ako gahigo kuko muri overs 19 n’udupira tune (4), Uganda yari imaze gusohora abakinnyi bose b’u Rwanda rwari rumaze gushyiraho amanota 56.

Mu yindi mikino yakinwe, Namibia yatsinze Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 28 yashyizeho amanota 147 muri overs 20, Kenya yakuyemo abakinnyi 5 ba Namibia ariko yasabwaga amanota 148 muri uyu mukino itigeze ibona kuko overs 20 zarangiye iyi Kenya, ishyizeho amanota 119 gusa mu gihe Namibia yasohoye abakinnyi batandatu (6) ba Kenya.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria nayo yari yaramaze kubona itike ya 1/2 yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 86 mu gihe Zimbabwe yo yatsinze Tanzania ku kinyuranyo cy’amanota 13.

Kuri uyu wa Kane, hateganyijwe imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa gatanu kugeza k’umwanya wa munani aho Kenya na Malawi bakinira muri IPRC Kigali, kuva saa saa saba n’iminota 50 z’amanywa.

Tanzania na Namibia bakinire kuri stade Mpuzamahanga y’Umukino wa cricket ya Gahanga kuri iyo saha, mu gihe imikino ya 1/2 iteganyijwe ku wa Gatandatu aho Rwanda na Nigeria bakazakinira muri IPRC Kigali, kuva kwi saa saa saba n’iminota 50 z’amanywa naho Zimbabwe na Uganda bazisobanurire kuri stade Mpuzamahanga ya Gahanga kuri iyo saha.

Iyi mikino y’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya cricket 2025 muri Diviziyo ya mbere mu bangavu batarengeje imyaka 19, u Rwanda rwayisoje ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda ryaryo ryari irya mbere n’amanota ane, mu gihe Uganda yari iriyoboye n’amanota atandatu naho Nigeria yayoboye irya kabiri n’amanota atandatu igarukirwa na Zimbabwe ifite amanota ane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka