BK yanyagiye Cogebank ibitego 19 mu mikino ihuza amabanki mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gutegura ibirori GLS bongeye gutegura irushanwa ngarukamwaka rihuza amabanki yose akorera mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ritaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Iri shyirahamwe ry’amabanki ryatangiye muri 2009 ariko ariko amarushanwa nyirizina yo yatangiye muri 2015 gusa rikaba ryaherukaga kuba muri 2019 kuko nyuma yaho ritongeye kuba kubera icyorezo cya covid-19.

Kuri iyi nshuro ryongeye gusubukurwa aho ryatangiye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 3 Nzeri 2022 rikazasozwa taliki 1 ukwakira Uyu mwaka.

Amabanki abarizwa muri RBA (Rwanda Bankers Association) kugeza ubu abarirwa muri 15 gusa kuri iyi nshuro hazitabira amabanki 10 azakina imikino itandukanye irimo Football, Basketball, Volleyball ndetse no koga.

Shyaka Olivier usanzwe akinira REG Basketball Club ni umukozi wa BK
Shyaka Olivier usanzwe akinira REG Basketball Club ni umukozi wa BK
Ikipe ya Basketball ya BK yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira amakipe yo mu cyiciro cya mbere
Ikipe ya Basketball ya BK yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira amakipe yo mu cyiciro cya mbere

Akarusho ni uko mu mukino wo koga ho hazitabira n’abagore aho abazarushanwa bazakina mu byiciro bitandukanye birimo “Freestyle”, “Backstroke”, Breaststroke” na “Butterfly.

Mu mupira w’amaguru hitabiriye amakipe 8 agabanyije mu matsinda abiri.

Itsinda A ririmo Urwego, Bank of Africa, BK na Congebank naho itsinda B ririmo Equity Bank, Acces Bank, I&M Bank na BPR. Amakipe azakina imikino y’amajonjora mu matsinda, amakipe 2 ya mbere akomeze muri ½ cy’irangiza,imikino ikazajya iba mu minsi y’ikiruhuko (weekend) kuko indi minsi abakozi baba bari mukazi.

Muri iri rushanwa hazifashishwa ibibuga bitandukanye birimo IPRC KIGALI, MUMENA na Gymnasium Notre Dame des Anges, hakazanabaho kandi gupima uko ubuzima buhagaze kubakozi b’amabanki mbere na nyuma y’irushanwa

Aganira n’itangazamakuru, Natacha Haguma, Umuyobozi wa Kompanyi, GLS ifatanya na RBA gutegura iri rushanwa yatangaje ko intego nyamukuru y’iyi mikino ari ugufasha abakozi ba za Banki gukora siporo kugira ngo bashobore kunoza akazi kabo.

Yagize ati “Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ritaba kubera COVID-19 ariko ubu ryagarutse kandi twizeye ko izagenda neza. Intego nyamukuru y’iyi mikino ni ugufasha abakozi ba za Banki gukora siporo kugira ngo bashobore kunoza akazi kabo ka buri munsi ndetse bakanamenyana bagasabana basangira ibitekerezo bitandukanye mu guha no gutanga serivisi zinoze ku bakiriya babo”

BK Volleyball Club nayo yitwaye neza
BK Volleyball Club nayo yitwaye neza

Imwe mu mikino yarangiye yaranzwe n’ibitego byinshi kuri zimwe muri banki, mu gihe hari amabanki ahagaze neza nka Banki ya Kigali aho ubona ko yitwaye neza mu mukino itandukanye.

Ikipe ya Bank of Africa yanyagiye Urwego ibitego 14-0
Ikipe ya Bank of Africa yanyagiye Urwego ibitego 14-0

Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze mu mpera z’iki cyumweru

Umupira w’amaguru

 Bk 19 – 0 Cogebank
 I&M bank 3 -3 BPR
 URWEGO 1-14 BOA (Bank of Africa)
 EQUITY 18-0 ACCESS

Basketball

 BK 124 - 24 COGEBANK
 EQUITY 20-00 ACCESS BANK
 BPR 53-17 ECOBANK

Volleyball

 COGEBANK 0-3 BK
 ECOBANK 0-3 BPR

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka