APR FC yisubije umwanya wa mbere, AS Kigali ikomeza kuwutera umugongo

Kuri uyu wa Gatandatu hakomeje umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho APR FC yatsinze Sunrise,AS Kigali itsindirwa i Bugesera na Police FC.

Ikipe ya APR FC mu karere ka Nyagatare yari yitezweho kwisubiza umwanya wa mbere wari ufitwe na Gasogi United n’amanota 35. Ibi ni nako byagenze kuko Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 21 yayiboneye igitego kimwe rukumbi yatsinze Sunrise FC agitsinze kuri penaliti, umukino ukarangira ari 1-0 byatumye yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 37.

I Bugesera Police FC yitwaye neza itsinda AS Kigali

Mu karere ka Bugesera hari hategerejwe umukino w’amakipe abiri yatakaje amanota atsindwa umukino w’umunsi wa 17. Ni ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Police FC, iyi kipe y’umujyi ni yo yatangiye itsinda igitego ku munota wa 23 gitsinzwe na Shaban Hussein Tshabalala, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Police FC yatsinze AS Kigali
Police FC yatsinze AS Kigali

Ku munota wa 61 w’umukino ikipe ya Police FC yabonye igitego cyo kwishyura ariko cyitsinzwe n’umukinnyi wo hagati wa AS Kigali Kalisa Rashid. Iyi kipe ntabwo yacitse intege ahubwo ku munota wa 85 w’umukino yayiboneye igitego kiyihesha amanota atatu y’umunsi wa 18 wa shampiyona itsinze AS Kigali ibitego 2-1.

Gutsindwa uyu mukino kuri AS Kigali byatumye iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 mu gihe inyuma yayo hari Rayon Sports ifite 32 na Kiyovu Sports ifite 31 zombi zizahura kuri iki cyumweru. Ku rundi ruhande ikipe ya Police FC iyi ntsinzi yahise iyishyira ku mwanya wa karindwi n’amanota 27.

Undi mukino wabaye:

Rutsiro 1-1 Mukura VS

Ku cyumweru:

 Rayon Sports vs Kiyovu (Stade Muhanga saa 15h00)

 Espoir FC vs Bugesera FC (Stade Rusizi,saa 15h00)

 Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane,saa 15h00)

 Marine FC vs Rwamagana City (Stade Umuganda, saa 15h00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona ikipe yacu as kigali urimo kwitwara nabi pee. Naho rayon sport izabikora ndabakunda

Abishai yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka