APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League (AMAFOTO)

Umukino ubanza wa CAF Champions Leagu wahuzaga APR FC na Gor Mahia kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, urangiye APR Fc itsinze ibitego 2-1.

APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League
APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League

Ikipe ya APR Fc ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu kuri Coup-Franc yari itewe na Emmanuel Imanishimwe, nyuma y’ikosa n’ubundi ryari rikorewe kuri Sefu.

Sefu na bagenzi be bishimira igitego cya mbere
Sefu na bagenzi be bishimira igitego cya mbere
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere

Ku munota wa 28 gusa, ikipe ya Gor Mahia yari imaze akanya iri kurusha APR FC, ni Coup-Franc yari itewe na kapiteni wa Gor Mahia Keneth Muguna, umupira yateye ukidunda ugahita urenga umunyezamu Umar Rwabugiri.

Igice cya kabiri kigiye gutangira, umutoza Adir Muhamed yakuyemo myugariro Buregeya Prince, yinjizamo rutahizamu Byiringiro Lague, nyuma gato ashyiramo na Tuyisenge Jacques wasimbuye Danny Usengimana, byatumye iyi kipe itangira no kurusha Gor Mahia gusatira izamu.

Ku munota wa 61 w’umukino, nyuma y’igitutu cya APR FC, myugariro Andrew Juma yaje kwitsinda igitego, amakipe yombi akoza gushakisha ikindi gitego ariko umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-1.

Biteganyijwe ko aya makipe yombi azakina umukino wo kwishyura mu mpera z’icyumweru gitaha, umukino uzabera i Nairobi muri Kenya.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Gor Mahia Sammy Omollo yavuze ko bitwaye neza ugereranyije no kuba ari wo mukino wa mbere w’amarushanwa bakinnye kuva mu kwezi kwa gatatu, avuga ko no kujyamo kwa Jacques Tuyisenge kwabashyizeho igitutu.

Yagize ati "Twakoze ibishoboka byose ngo tubone umusaruro mwiza, wari umukino wa mbere w’irushanwa kuva mu kwa gatatu. Tuyisenge Jacques yinjiye byadushyize ku gitutu kuko ubusanzwe ni umukinnyi uba usatira cyane, ushyira igitutu kuri ba myugariro"

Adil Mohamed, umutoza wa APR FC
Adil Mohamed, umutoza wa APR FC

Umutoza Adir Mohamed wa APR FC, yavuze ko ashimira uko abakinnyi be bitwaye, ariko kuba atari azi ikipe byatumye abanza gukina yugarira, aza gutangira gusatira mu gice cya kabiri amaze kumenya uko ikipe ihagaze.

"Twakinnye n’ikipe ifite ubunararibonye, ikipe ifite abakinnyi bafite ubunararibonye, ndashimira abakinnyi banjye babashije kubyitwaramo neza, ndetse n’abakinnyi bakiri bato twahaye umwanya kandi bakinnye neza"

"Mu gice cya mbere twagombaga kubanza kwiga ikipem ni yo mpamvu mu gice cya kabiri mwabonye twasatiriye cyane, ubu navuga ko mbifata ko ari ubusa ku busa, ubu tugiye gutegura umukino utaha"

Abakinnyi babanje mu kibuga

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Buregeya Prince, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Usengimana Danny na Bizimana Yannick

GOR MAHIA: Boniface Oluoch, Geoffrey Ochieng, Philemon Otieno, Andrew Juma, Charles Momanyi, Bernard Ondiek, Ernest Wendo, Kenneth Muguna, Bertrand Konfor, Tito Okello na Samuel Onyango

Manishimwe Djabel mu bakinnyi ba Gor Mahia
Manishimwe Djabel mu bakinnyi ba Gor Mahia
Tuyisenge Jacques wabanje hanze ubwo yari agiye kwinjira mu kibuga
Tuyisenge Jacques wabanje hanze ubwo yari agiye kwinjira mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NGEWE NDIMUBANTU BEMEZAKO APR YASITAYE KUNSINZI AHUBWO YITEGE IBITEGO 3 NIJYA MURI KENYA KURI KIMWE THANKS NICE EVENING

HABAGUSENGA PRIVAT yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

APR TUZABIKORA

Turikumwenayo sabin yanditse ku itariki ya: 30-11-2020  →  Musubize

Rwose apr yacu yakoze neza ariko ubu hasigaye urugamba rukomeye arinayo mpamvu ikipe yacu izakora cyane kugirango ibashe gukomeza kandi izadufashe nkabafana ba apr dusengere ikipe yacu izitware neza muri kenya
Murakoze dukunda amakuru mutugezaho!!!

Tuyishime daniel yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka