Amb. Munyabagisha Valens wari Perezida wa Komite Olempike yeguye

Mu buryo butunguranye Munyabagisha Valens wari Perezida wa Komite Olempike yatangaje ko yeguye ku mwaya yari afite

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05/04/2021, Amb. Munyabagisha Valens wari umaze imyaka ine ari Perezida wa Komite Olempike yatangaje ko yeguye.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa habaye inama y’inteko rusange ya Komite Olempike, yari yemeje ko amatora ya komite nyobozi nshya azaba mu kwezi kwa cumi nyuma y’imikino olempike izabera i Tokyo mu Buyapani.

Mu butumwa yageneye abanyamuryango ba Komite Olempike ku rubuga bahuriraho, yagize ati "Colleagues mwiriwe, ndabamenyesha ko neguye ku mwanya wa President wa RNOSC, ndabashimira uburyo twakoranye muri iyi mandat mu nyungu z’iterambere rya sport."

Munyabagisha yagiyeho asimbuye Robert Bayigamba
Munyabagisha yagiyeho asimbuye Robert Bayigamba

Amb.Munyabagisha Valens yatowe tariki 11 Werurwe 2017, umuhango wo guhererekanya ububasha na Robert Bayigamba yari asimbuye manda y’imyaka ine ikaba yari yararangiye tariki 11 Werurwe 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka