Amavubi U-16 ntakitabiriye irushanwa ryagombaga kubera muri Chypre

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 16 bagombaga kwitabira igikombe muri Chypres bamenyeshejwe ko batazitabira iri rushanwa kubera ibyangombwa

Mu gihe abana batarengeje imyaka 16 bari bamaze iminsi mu mwiherero wo gutegura irushanwa ry’ibihugu bine ryagombaga kubera muri Chypres (Cyprus), aho mbere byari biteganyijwe ko abakinnyi izahaguruka i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022.

Abakinnyi bari bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri mu mwiherero
Abakinnyi bari bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri mu mwiherero

Ni irushanwa ryagombaga kwitabirwa n’ibihugu bine aribyo : Cyprus, Latvia, Montenegro ndetse n’u Rwanda.

FERWAFA itari yigeze itangaza impamvu nyamukuru, ibinyujije kuri Twitter yaje gutangaza ko icyatumye u Rwanda rutagenda ari uko habuze ibyangombwa by’inzira "Visas".

Itangazo rya FERWAFA kuri Twitter

"Turabamenyesha ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yagombaga kwitabira irushanwa rya"UEFA Int’l development tournament"Muri Cyprus kuva tariki 09-15/05/ 2022 itakibashije kuryitabira kubera ko ibyangombwa byo kwinjira muri icyo gihugu bitabashije kubonekera igihe (Visas)."

"Abana uyu munsi barasubira mu miryango yabo no mu mashuli bazongera kwitabazwa igihe bibaye ngombwa kuko hari amarushanwa menshi y’abakiri bato ategerejwe mu minsi iri mbere."

Turashimira UEFA kudutumira muri iryo rushanwa biciye mu mubano mwiza na MINISPORTS ku bufasha bwayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka