AMAVUBI anganyije na Guinea mu mukino wa gicuti wabereye muri Maroc (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yanganyije na Guinea mu mukino wa gicuti, umukino wagaragayemo abakinnyi babiri bakiniraga u Rwanda ku nshuro ya mbere

Mu mukino wa mbere wa gicuti ikipe y’igihugu y’u Rwanda " yakiniye muri Maroc aho yakinaga na Equatorial Guinea, amakipe yombi anganya ubusa ku busa kuri Berrechid Stadium mu mujyi wa Cassablanca.

Mu gice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa ku busa nta mahirwe akomeye yigeze aboneka ku mpande zombi. Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza w’Amavubi yaje gukora impinduka mu gice cya kabiri cy’umukino.

Gerard Gohou winjiye mu kibuga asimbuye
Gerard Gohou winjiye mu kibuga asimbuye

Carlos Ferrer yaje kwinjizamo rutahizamu Gerard Gohou ukina muri Kazakhstan, na Habimana Glen, binjira mu kibuga basimbuye basimbuye Mugunga Yves ndetse na Bizimana Djihad.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Maroc, Madame Zaina NYIRAMATAMA yarebye uyu mukino
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Madame Zaina NYIRAMATAMA yarebye uyu mukino

Abandi bagiyemo mu gice cya kabiro ni Nishimwe Blaise, Niyonzima Ally, Tuyisenge Arséne basimbuye Rubanguka Steve, Muhire Kevin na Meddie Kagere, ndetse na Serumogo Ali wasimbuye Omborenga Fitina wavunitse.

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Guinea babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Guinea babanje mu kibuga

Mu minota ya nyuma y’umukino, AMAVUBI yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Habimana Glen yahaye neza rutahizamu Gerard Gohou, agiye kuwutera mu izamu barawumutanga.

Rafael York ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Rafael York ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Baririmba indirimbo y'igihugu mbere y'umukino
Baririmba indirimbo y’igihugu mbere y’umukino

U Rwanda ruzongera gukina undi mukino wa gicuti ku wa Kabiri tariki 27/09 na St Eloi Lupopo yo muri DR Congo iri muri Maorc nayo, umukino uzabamo guha amahirwe abakinnyi batabashije gukina uyu munsi kuko batarabona ibyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabyishimiye

Sengiyumva fhurujasi yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Amavubi ikigaragara nuko arimo kuzamura urwego ariko baracyakeneye kongera imbaraga mubusatirizi

Hakorimana Dieudonne yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka