Amatora y’umusimbura wa Munyabagisha muri Komite Olempike yashyizwe muri Gicurasi

Nyuma yo kwegura kwa Amb. Munyabagisha Valens wayoboraga Komite Olempike, amatora y’uzamusimbura yashyizwe mu ntangiriro za Gicurasi 2021.

Kuri uyu wa Gatandatu mu cyuma cy’inama cya Lemigo Hotel, habaye inama idasanzwe y’Inteko rusange ya Komite Olempike yari gamije kwiga ku bwegure bwa Amb. Munyabagisha Valens wari umaze umwaka ari Perezida wa Komite Olempike.

Mu nama yari iyobowe na Rwemarika Felicitée usanzwe ari Visi-Perezida wa mbere ariko ubu akaba ari we Perezida w’agateganyo, yabanje gusomera abanyamuryango ibaruwa yo kwegura kwa Munyabagisha, ndetse n’abanyamuryango bemeze ubwegure bwe.

Nyuma abanyamuryango batandukanye bakomeje kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’amatora ya Komite Nyobozi nshya, birangira bumvikanye ko amatora agomba tariki 08 Gicurasi 2021, akaba mbere y’imikino Olempike izabera I Tokyo mu Buyapani

Hemejwe kandi ko gutanga kandidatire bizatangira tariki ya 24-30 Mata 2021 kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, ari nawo munsi kandidatire zizasuzumwa ndetse hanatangazwe urutonde rw’abakandida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka