Abazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike bahawe ibendera, berekeza mu wundi mwiherero mu Buyapani

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike baraye bahagurutse mu Rwanda aho berekeje mu mujyi wa Hachimantai bazakoreramo undi mwiherero w’iminsi 12.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abanyarwanda bazitabira imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, baraye bahagurutse mu Rwanda aho berekeje mu mujyi wa Hachimantai nawo wo mu Buyapani, bakazahakorera umwiherero kuva tariki 07 kugera tariki 09/07/2021, mbere yo kwerekeza i Tokyo.

Bafata ifoto ku kibuga cy'indege mbere yo kwerekeza mu Buyapani
Bafata ifoto ku kibuga cy’indege mbere yo kwerekeza mu Buyapani

Mbere yo guhaguruka, aba bakinnyi baraye bahawe ibendera ry’igihugu ndetse n’ubutumwa na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho Shema Maboko Didier.

Mu butumwa yageneye aba bagiye guhagararira u Rwanda, yabifurije intsinzi ariko anabibutsa ko batagiye kwitabira gusa, ahubwo bagombaga gukora ibishoboka byose bakitwara neza

Yagize ati “Bana b’u Rwanda, tubifurije kuzaba amahoro ku rugamba mugiyeho, mugiye kwamamaza u Rwanda murushanwa n’andi mahanga. Muzarushanwe gitwari, tubifurije intsinzi muhesha ishema urwababyaye . Mugiye mu bihe bitoroshye, muzirinde ntimuzadohoke kwirinda #COVID19, muzagaruke amahoro”

Mugisha Moise wavuze mu izina ry'uzaba ahagarariye abandi bakinnyi
Mugisha Moise wavuze mu izina ry’uzaba ahagarariye abandi bakinnyi

Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda Umulinga Alice yashimiye Minisiteri ya Siporo uruhare yagize mu gutegura abazahagarira u Rwanda muri iyi mikino, aho babonye umwanya uhagije wo gukora umwiherero.

Abakinnyi batanu bazahagararira u Rwanda i Tokyo mu mu mikino Olempike:

1. Hakizimana John: Athletics (marathon)
2. Yankurije Marthe: Athletics (5,000 m)
3. Mugisha Moise: Gusiganwa ku magare
4. Agahozo Alphonsine: Koga (50m free style)
5. Maniraguha Eloi: Koga (50m free style)

Shema Maboko Didier aganira n'umutoza Sempoma Felix
Shema Maboko Didier aganira n’umutoza Sempoma Felix
Shema Maboko Didier aha ibendera ry'u Rwanda Mugisha Moise uzaba uhagarariye abandi
Shema Maboko Didier aha ibendera ry’u Rwanda Mugisha Moise uzaba uhagarariye abandi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka