Abasifuzi b’abagore muri Judo basoje amahugurwa, bemererwa inzu yo gukiniramo (AMAFOTO)

Nyuma y’iminsi itanu y’amahugurwa yahabwaga abasifuzi b’abagore mu mukino wa Judo, ayo mahugurwa yasojwe bemererwa ubufasha na Minisiteri ya Siporo.

Ku wa Mbere tariki 26 Mata 2021 kuri Stade Amahoro hasorejwe amahugurwa yari amaze iminsi itanu, amahugurwa yahabwaga abasifuzikazi batanu b’umukino wa Judo.

Ni amahugurwa yatangwaga ku bufatanye bwa Federasiyo y’umukino wa Judo mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, ndetse n’umuryango ‘CONFEJES’ w’ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa.

Abahuguwe batanu bafata ifoto y'urwibutso bari hamwe na Perezida wa Federasiyo ndetse n'uwari uhagarariye Minisiteri ya Siporo
Abahuguwe batanu bafata ifoto y’urwibutso bari hamwe na Perezida wa Federasiyo ndetse n’uwari uhagarariye Minisiteri ya Siporo

Aya mahugurwa yatangwaga n’impuguke ebyiri mu mukino wa Judo, ari zo Ntacyonayigize Vianney ufite umukandara w’umukara (dan ya mbere) ndetse na Rugambwa Alain ufite umukandara w’umukara na dan ya kabiri.

Mu kiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Judo mu Rwanda, BISHYIKA Christian, nyuma yo gusoza aya mahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuri bo kuko bigiye gutuma bateza imbere uyu mukino by’umwihariko mu bagore.

Yagize ati “Ni amahugurwa yakozwe mu rwego rwo guteza imbere abagore muri siporo, akenshi hari aho usanga abagore badafite umwanya uhagije, turashaka guteza imbere abadamu, kandi twizeye ko abo twahuguye bazatuzanira abandi.”

Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Judo mu Rwanda BISHYIKA Christian
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Judo mu Rwanda BISHYIKA Christian

Bafite gahunda yo gutangiza ishuri rya Judo mu Rwanda

Mu gusoza aya mahugurwa, Habyarimana Florent ushinzwe iterambere no gukurikirana impano z’abakiri bato muri Minisiteri ya Siporo, yavuze ko biteguye gufasha Federasiyo ya Judo kugera ku ntego zayo, by’umwihariko aho babemereye Salle bazajya bitorezamo ndetse bakanayikiniramo.

Kwemererwa aho gukinira uyu mukino, byahaye icyizere iri shyirahamwe rinafite umushinga wo gutangira ishuri ryigisha uyu mukino abakiri bato (Academy), nk’uko Perezida wa Federasiyo abisobanura.

Yagize ati “Ntushobora guteza imbere siporo udafite academie, intego yacu ni uko tugiye gutangiza ishuri ryigisha uyu mukino mu Rwanda, rikazajya ritoza abantu mu ngeri zose za siporo, mu miyoborere, abasifuzi, abaganga, abatoza ndetse n’ibindi, muri academie yacu dufite inshingano yo gutanga ayo mahirwe buri wese akabona icyiciro (domaine) yazamukiramo”

Yongeyeho ati "Ntabwo wafata umuntu akuze ngo ugiye kumwubakiraho mu myaka iri imbere, intego yacu ni uguteza imbere siporo mu mashuri, ni ho hantu ubona abana benshi, ni na ho hantu ugira amahirwe yo kubona abafite impano."

Kugeza ubu mu rwego rwo kuzamura uyu mukino bahereye ku bana, iyi Federasiyo ifite amakipe ane bakorana aherereye mu mashuri ane harimo Kagugu ahitwa Batsinda na Green Hills, bakaba bafite na gahunda yo kugenda begera ayandi mashuri bahatangiza uyu mukino kugira ngo bawubakire ku bakiri bato.

Abafashije abasifuzikazi ba Judo muri iyi minsi itanu y'amahugurwa
Abafashije abasifuzikazi ba Judo muri iyi minsi itanu y’amahugurwa

Abakiri bato bahawe umwanya muri aya mahugurwa

Muri iyi minsi itanu amahugurwa yamaze, abana bakiri bato bahawe umwanya wo kwitoza ndetse no kugaragaza ibyo bashoboye, aho babifashwagamo n’ubundi n’abatoza b’impuguke muri uyu mukino, bikaba biri no mu ntego z’iri shyirahamwe nk’uko Perezida wa Federasiyo yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Dufite abana bato b’abakobwa kandi bakunda cyane uyu mukino wa Judo, gusa akenshi usanga abana b’abakobwa iyo bageze mu myaka yigiye imbere, bashobora guhita bajya mu bindi, ni yo mpamvu twatoranyije abagore bakunda siporo tubasaba ko baza kudufasha ngo duteze Judo imbere mu badamu.”

Ati “Aya mahugurwa yaje akenewe cyane nka Federasiyo ya Judo itari ifite ibikorwa bigaragara, ibi bisa nk’intangiriro ko bagiye kugaragaza ibikorwa, abahuguwe ndatekereza ko ari bo bazaba umusingi w’iri terambere rya Judo mu Rwanda.”

Abahuguwe babonye umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize

Habyarimana Florent ushinzwe iterambere no gukurikirana impano z’abakiri bato muri MINISPORTS wasoje aya mahugurwa yavuze ko uyu ari umwanya wo kwerekana ibikorwa muri iyi Federasiyo, kandi ko na Minisiteri ya Siporo yiteguye gushyigikira imishinga y’iterambere rya siporo bafite.

Yagize ati "Abahuguwe ni abadamu, bifite igisobanuro ko iterambere rya siporo ritagomba kwirengagiza abadamu nk’uko abagabo bamaze kuba benshi muri siporo, aba bahuguwe ni bo bazafasha mu guhugura abandi, bikazafasha uyu mukino wa Judo gutera indi ntambwe ujya imbere.”

Habyarimana Florent ushinzwe iterambere no gukurikirana impano z'abakiri bato muri MINISPORTS, ni we wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro
Habyarimana Florent ushinzwe iterambere no gukurikirana impano z’abakiri bato muri MINISPORTS, ni we wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro

Uwayo Clarisse, umwe mu bahawe aya mahugurwa, yavuze ko bayungukiyemo byinshi kandi biteguye guteza imbere uyu mukino, ariko akavuga ko banakeneye gukomeza kwiga n’ibindi byisumbuye ku byo babonye.

Yagize ati “Ikintu twungukiyemo ni ubusifuzi mu rwego rwa Judo, nta badamu bari basanzwe bafite ubwo bumenyi, tubaye aba mbere bahawe ubwo bumenyi bwo kuba basifura ku rwego rw’igihugu ndetse no hanze, gusa tuzakomeza kwiga kuko ntiwavuga ko byose twahita tubimenya.”

Yakomeje avuga ko zimwe mu ntego bafite ari ugukangurira abandi bagore n’abakobwa kwitabira uyu mukino kuko ari umukino nk’indi yose, bakaba banazamura umubare w’abawukina ndetse n’abawusifura.’

Uwayo Clarisse, umwe mu bahuguwe
Uwayo Clarisse, umwe mu bahuguwe
Mugorewase Elysée Fabrice
Mugorewase Elysée Fabrice
Ingabire Gemma nyuma yo gusoza amahugurwa
Ingabire Gemma nyuma yo gusoza amahugurwa
Gikundiro Françoise
Gikundiro Françoise
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka