Abanyeshuli 363 berekeje Uganda mu marushanwa ya FEASSA

Abakinnyi bo mu bigo by’amashuli bitandukanye byo mu Rwanda berekeje muri Uganda ahagiye kubera imikino ihuza ibigo by’Amashuli yisumbuye yo muri Afurika y’i Burasirazuba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama ni bwo abanyeshuli 363 bahagurutse i Kigali berekeza i Gulu mu majyaruguru ya Uganda aho bitabiriye imikino ngarukamwaka ku nshuro ya 17 ya FEASSA (Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations) ihuza ibigo by’amashuli yisumbuye muri Africa y’i Burasirazuba.

Imikino y’uyu mwaka ikaba iteganijwe gutangira ku itariki ya 19 kugeza 27 Kanama 2017. U Rwanda muri iyo mikino rukaba ruzahagararirwa n’amakipe 21 akina imikino itandukanye irimo Football, Volleyball, Basketball ; Athlétisme, koga, Handball ndetse na Tennis.

Izi modoka ni zo zajyanye abakinnyi bahagarariye u Rwanda
Izi modoka ni zo zajyanye abakinnyi bahagarariye u Rwanda

Abanyeshuli bose bazitabira iyo mikino uko ari 363 (abahungu 191 n’abakobwa 172) bagumye ku bigo byabo mu gihe bagenzi babo batahaga mu biruhuko bya kabiri by’umwaka mu rwego rwo gukora imyitozo ihagije mbere y’uko bahaguruka bagana i Gulu.

Ubwo bahabwaga impanuro ku munsi w'ejo
Ubwo bahabwaga impanuro ku munsi w’ejo

Ku munsi w’ ejo ubwo biteguraga guhaguruka, Ministeri y’Uburezi yabahurije hamwe ibasaba guharanira intsinzi mu mikino ndetse no mu myitwarire.

"Kirazira kikaziririzwa kwitwara nabi mu kibuga n’iyo waba warenganijwe. Muzagaragaze isura nziza y’u Rwanda" Dr Papias Musafiri, Ministiri w’uburezi abwira abanyeshuri.

Mbere yo kugenda bibukijwe ko bahagarariye igihugu
Mbere yo kugenda bibukijwe ko bahagarariye igihugu

Amakipe azahagararira u Rwanda muri iyo mikino :

FOOTBALL (abakobwa): abakinnyi 60

GS Remera-Rukoma (Kamonyi)
ES Mutunda (Huye)
GS Kabusunzu (Nyarugenge)

FOOTBALL (abahungu): abakinnyi 40

Lycée de Kigali (Nyarugenge)
Col. Karambi (Ruhango)

VOLLEYBALL (abakobwa) : abakinnyi 24
St Aloys (Rwamagana)
GS Indangaburezi (Ruhango)

VOLLEYBALL (abahungu) : abakinnyi 36

PS Karubanda (Huye)
St Joseph (Muhanga)
Rusumo HS (Kirehe)

BASKETBALL (abakobwa) : abakinnyi 24

LDK (Nyarugenge)
College Inymeramihigo Gisenyi (Rubavu)

Ikipe ya Lycée de Kigali y'abakobwa muri Basket nayo yerekeje Uganda
Ikipe ya Lycée de Kigali y’abakobwa muri Basket nayo yerekeje Uganda

BASKETBALL (abahungu): abakinnyi 36

APE Rugunga (Nyarugenge)
ETENI (Rubavu)
PS Baptiste (Huye)

APE RUGUNGA muri Basketball
APE RUGUNGA muri Basketball

HANDBALL (abakobwa) : abakinnyi 28

AIP Hanika (Ruhango)
APPEGA Gahengeri (Rwamagana)

HANDBALL abahungu : abakinnyi 28

ES Kigoma (Ruhango)
ADEGI Gituza (Gatsibo)

ES Kigoma ihagarariye u Rwanda muri Handball
ES Kigoma ihagarariye u Rwanda muri Handball

NETBALL (abakobwa) : abakinnyi 14
GS Gahini (Kayonza)

RUGBY (abahungu): abakinnyi 12
Col. Ste trinité (Ruhango)

Muri TENNIS isanzwe
Hagiye abakinnyi 12, muri bo 10 biga kuri IPRC Kicukiro

Muri TENNIS yo ku meza (Table tennis)
Hagiye abakinnyi 12 (abahungu 8 n’abakobwa 4) : kuri abo banyeshuri 12, 11 bose biga kuri GS Ririma.

Mu mukino wo koga (SWIMMING)

Hagiye abakinnyi 17 (abakobwa 4 n’abahungu 13)

Gusiganwa ku maguru (ATHLETICS)
Hagiye abakobwa 10 hamwe n’abahungu 10

Iyo mikino yose izabera i Gulu mu majyaruguru ya Uganda hafi ya Sudani y’Amajyepfo mu gihe iy’umwaka ushize yabereye Eldoret muri Kenya, bikaba biteganijwe ko abo bakinnyi bahagarariye u Rwanda bazagera aho iyo mikino izabera ku wa Kane tariki 17 Kanama, naho umukino ufungura amarushanwa ndetse n’ibirori byo kuyatangiza bikazaba ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amahirwe masa!! Arko amajyaruguru aragayitse, kuba shuri narimwe bohereje muri feassa! Nubwo ntagikurikirana bagira arko bazapfe guhesha ishema abanyarwanda bakuru babo bo byarabananiye!!

mutoni yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka