Abanyarwanda biteguye neza imikino Paralempike, abazitabira bashobora kwiyongera

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino paralempike izabera I Tokyo, baratangaza ko bahagaze neza mu myitozo mbere yo kwerekeza ahazabera iyi mikino mu kwezi gutaha

Mu gihe habura mezi abiri arenga ngo i Tokyo mu Buyapani habere imikino Paralempike izaba ikinwa ku nshuro ya 16, abakinnyi bazahagarira u Rwanda mu mukino wa Sitting Volleyball ndetse no gusiganwa ku maguru bakomeje imyiteguro.

Eric Karasira uzaba uyoboye delegasiyo y'u Rwanda, na Perezida wa NPC-Rwanda Murema Jean Baptiste basobanuye aho imyiteguro igeze
Eric Karasira uzaba uyoboye delegasiyo y’u Rwanda, na Perezida wa NPC-Rwanda Murema Jean Baptiste basobanuye aho imyiteguro igeze

Mu kiganiro n’itangazamakuru, abayobozi b’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC), ndetse n’abazaba bayoboye itsinda ry’abanyarwanda bazajya muri aya marushanwa basobanuye aho imyiteguro igeze mu gihe habura amezi abiri ngo imikino itangire.

Ikipe izahagararira u Rwanda muri Sitting Volleyball ifite icyizere cyo kwitwara neza mu mikino Paralempike
Ikipe izahagararira u Rwanda muri Sitting Volleyball ifite icyizere cyo kwitwara neza mu mikino Paralempike

Perezida w’iri shyirahamwe mu Rwanda Murema Jean Baptiste, yasobanuye ko imyitozo kugeza ubu babona igenda neza n’ubwo icyorezo cya COVID-19 hari aho cyahagaritse imyitozo.

“2019 ni bwo u Rwanda rwabonye itike mu mukino wa Sitting Volleyball, ndetse abandi bakinnyi babiri nabo mu mukino wo gusiganwa ku maguru babonye itike ari bo Muvunyi Hermas Cliff na Uwitije Claudine”

“Imyiteguro yagombaga gutangira 2019 ariko mu mwaka wa 2020 murabizi hahise haza icyorezo cya COVID-19, gusa babiri bo mu gusiganwa ku maguru bo bakomeje gukora kuko hari amabwiriza yabemereraga nk’abakora siporo y’umuntu umwe ku giti cye”

“Muri Sitting volleyball ni ho twavuga habaye imbogamizi, gusa bakoreraga mu rugo hibandwa cyane ku myitozo yo kongera ingufu, imyitozo gusa yaratangiye kandi navuga ko kugeza ubu duhagaze neza, ku myiteguro ya Tokyo”

Umuyobozi wa Delagasiyo y’abazerekeza muri iyi mikino Eric Karasira, nawe yasobanuye aho imyiteguro igeze, anavuga ko kugeza ubu bari gushaka imikino ya gicuti yaba mpuzamahanga ndetse n’iyo bashobora gukinira mu Rwanda mbere yo guhaguruka

“Kugeza ubu dufite disciplines eshatu dushobora kubonamo umukinnyi waduhagararira muri iyi mikino ya Tokyo,muri Taekwondo y’abafite ubumuga, dufitemo umukinnyi Jean Claude Niringiyimana. Ntabwo yabonye itike ariko habaho kumusabira uburenganzira bitewe n’aho ari ku rutonde rw’Isi, bitarenze ejo (kuri uyu wa Mbere) turaba twabimenye”

Eric Karasira yavuze ko kandi iyo hataza kuza icyorezo cya Coronavirus amarushanwa agakomeza kuba, hari abakinnyi bakorera i Musanzebashoboraga kubona amahirwe yo kwitabira iyi mikino, kuko mu marushanwa baherukaga gukina mu Rwanda bari bakoresheje ibihe byashoboraga kubaha itike iyo babona andi marushanwa yemewe bakina.

Yashimiye kandi Minisiteri ya Siporo yabafashije kwitegura amezi atanu mbere y’amarushanwa, bikazabafasha kugera mu marushanwa bahagaze neza, ubu mu kwezi bagira amasaha 24 y’imyitozo kuva mu kwezi kwa gatatu.

Hon. Bernard Makuza wahoze ayobora Sena y'u Rwanda, yari yasuye ikipe ya Sitting Volleyball mu myitozo yo mu mpera z'iki cyumweru
Hon. Bernard Makuza wahoze ayobora Sena y’u Rwanda, yari yasuye ikipe ya Sitting Volleyball mu myitozo yo mu mpera z’iki cyumweru
Icyizere ni cyose
Icyizere ni cyose

Kubona imikino ya gicuti mpuzamahanga biracyagoye muri Sitting Volleyball

N’ubwo bakomeje gushakisha amakipe akomeye yo hanze bazakina bari gushaka imikino ya gicuti bazakina,gusa hakaba hari imbogamizi z’uko benshi babitinya kubera Covid-29, ndetse no kuba iyo amakipe ataramenya amatsinda arimo na byo bigirana gupfa kwemera gukina umukino wa gicuti.

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura bari gushaka uburyo banakina n’amakipe y’abagabo kuko babafashe kuzamura urwego, bakaba bateganya gukina nk’imikino itatu mbere yo guhaguruka mu Rwanda.

Iyi mikino paralempike izaba ku nshuro ya 16 kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, no muri mu gusiganwa ku maguru aho izaba ihagarariwe na Muvunyi Hermas Cliff na Uwitije Claudine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka