Abanyarwanda bazakina imikino Olempike batangiye umwiherero n’intego yo kwitwara neza

Abakinnyi b’abanyarwanda bazitabira imikino Olempike, batangiye umwiherero kuri uyu wa Gatatu, ari nawo munsi mpuzamahanga wiswe “Olympic Day”

Mu gihe habura ukwezi ngo i Tokyo mu Buyapani hatangire imikino Olempike, abakinnyi bamaze kubona itike yo kuzahagararira u Rwanda muri iyi mikino, batangiye ukwiherero uzabera i Nyamta kugeza igihe bazahaguruka mu Rwanda berekeza mu Buyapani.

Mu kiganiro Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda Uwayo Theogene yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yatangaje aho imyiteguro ku bakinnyi igeze.

Uwayo Théogene, Perezida wa Komite Olempike
Uwayo Théogene, Perezida wa Komite Olempike

Yatangaje ko umwiherero uzamara ibyumweru bibiri, bakazahava berekeza mu mujyi wa Hachimantai wo mu Buyapani tariki 05/07, bakazerekeza Tokyo ahazabera imikino tariki 19/07/2021.

Abazakina imikino Olempike bavuga ko intego ari ukuzamura ibihe basanzwe bakoresha
Abazakina imikino Olempike bavuga ko intego ari ukuzamura ibihe basanzwe bakoresha

Agahozo Alphonsine uzahagararira u Rwanda mu koga Metero 50, yatangaje ko imyiteguro bayitangiye mu mwaka wa 2017, ariko bakaza kugira imbogamizi z’icyorezo cya Coronavirus cyatumye badakora imyitozo uko babyifuzaga.

Yagize ati “Imyiteguro twayitangiye 2017 kuko tuyitangira imikino olempike imwe ikirangira, gusa icyorezo cya COVID-19 cyatumye piscines zifungwa tumara umwaka wose tutagera mu mazi,ariko ubu nari maze ukwezi ndi Nyamata nkora imyitozo, ntibyari byoroshye kuko ibihe byari byaratakaye twongeye kubigarura, twiteguye gukora neza kurusha mbere”

Hakizimana John uzahagararira u Rwanda mu gusiganwa Marathon, we yavuze ko biteguye neza kandi bafite intego yo kuzamura ibihe basanzwe bakoresha muri aya masiganwa.

“Imyiteguro imeze neza, aba athletes bagenzi banjye dusenyera umugozi umwe, twiteguye urugamba no kuzamura ibihe, tukazamuka ku rwego rw’isoko ndetse n’u Rwanda rukamenyekana.”

Kugeza ubu abakinnyi batandatu ni bo bamaze kubona itike yo kwerekeza i Tokyo mu Buyapani:

1. Muhitira Felicien: Athletics (marathon)
2. Hakizimana John: Athletics (marathon)
3. Yankurije Marthe: Athletics (5,000 m)
4. Mugisha Moise: Gusiganwa ku magare
5. Agahozo Alphonsine: Koga (50m free style)
6. Maniraguha Eloi: Koga (50m free style)

Abandi bategereje kubona itike n’amakipe y’abagabo n’abagore mu mukino wa Beach Volleyball, aho ubu bari gushaka itike mu irushanwa riri kubera mu gihugu cya Maroc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka