Abakorera banki zo mu Rwanda bagiye guhurira mu irushanwa rimwe .

Ihuriro rya banki zikorera mu Rwanda (RBA) guhera tariki ya 02 -03 Nzeri na tariki ya 09-10 Nzeri ryeteguye irushanwa rizahuza abakozi ba za banki zikorera mu Rwanda mu mikino itandukanye

Iryo rushanwa ryateguwe n’ihuriro rya banki zo mu Rwanda ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Umuco na Sports biteganijwe ko rizahuriramo abakozi ba banki zikorera mu Rwanda gusa, aho bazaba bahatana mu mikino itandukanye, irimo umupira w’amaguru, imikino y’intoki irimo Volley ball na Basketball ndetse n’iyindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ba Siporo cyabaye kuri uyu wa kabiri mu Mujyi wa Kigali, Umugwaneza Jaqueline Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iryo huriro yavuze ko iryo rushanwa rizajya riba buri mwaka mu mikino itandukanye irimo n’umukino wo koga, umukino wa Tennis, imikino ngororangingo n’umukino wa Billard.

Abahagarariye zimwe muri banki zikomeye mu Rwanda ziri mu ihuriro rya banki zo mu Rwanda "RBA" bitabiriye icyo kiganiro
Abahagarariye zimwe muri banki zikomeye mu Rwanda ziri mu ihuriro rya banki zo mu Rwanda "RBA" bitabiriye icyo kiganiro
Abakozi ba banki zitandukanye baganira n'itangazamakuru
Abakozi ba banki zitandukanye baganira n’itangazamakuru

Dr Diane Karusisi Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali yavuze ko iryo rushanwa rizajya riba ngarukamwaka mu rwego rwo gushishikariza abakozi ba za banki kwitabira siporo nk’umusingi w’ubuzima bwiza kuko akenshi bamara igihe kirekire bicaye kandi bakeneye gukora siporo.

Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali na Abderrahamane Belbashir ukuriye Bank of Africa mu Rwanda mu kiganiro n'itangazamakuru
Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali na Abderrahamane Belbashir ukuriye Bank of Africa mu Rwanda mu kiganiro n’itangazamakuru

Yagize ati” Muri banki ntabwo umwuga wacu ugomba guherera mu kubara amafaranga n’ibindi bijyanye n’imirimo dukora, tugomba no kwerekana ko dufite n’izindi mpano binyuze mu mikino , bizanafasha abakozi bacu kugirana ubusabane no kumenyana hagati yabo”

Uko gahunda y’irushanwa iteye:

Iryo rushanwa rizafungurwa kuri iki cyumweru biteganijwe ko rizitabirwa n’amakipe 10 y’umupira w’amaguru azaba ari mu matsinda abiri, aho itsinda rya mbere rigizwe na I&M Bank, GT Bank, BPR, BNR na BK, naho itsinda rya kabiri ryo rigizwe na Equity Bank, Unguka Bank, Urwego Bank, Cogebanque na Bank of Africa.

Mu mukino wa Basketball rizitabirwa n’amakipe 10 ari mu matsinda 3 :Itsinda rya mbere ririmo Equity Bank, BNR na BK, itsinda rya kabiri rihuriyemo Ecobank, Access Bank, na I&M Bank naho irya gatatu ririmo Unguka Bank, AB Bank, KCB na GT Bank.

Naho muri VolleyBall irushanwa ririmo amakipe 6 agabanije mu matsinda abiri, itsinda rya mbere ririmo Banki ya Kigali, Ecobank ,na Unguka Bank, mu gihe itsinda rya kabiri ririmo Urwego Bank,Cogebanque na AB Bank .

Mu yindi mikino nko Koga, Tennis, Billard n’imikino ngororangingo abazarushanwa bazajya bakina umuntu ku giti cye, gusa amategeko agenga iryo rushanwa ateganya ko nta wundi muntu wo hanze wemerewe kuryitabira, bakaba banategujwe ko abo bizagaragaraho bazahanwa,

Imikino y’intoki izajya ibera kuri Petit Stade Amahoro i Remera naho mu mupira w’amaguru abazayitabira bazajya bakoresha ikibuga cya Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka