Rusizi: Impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abantu barindwi

Ku mupaka wa Rusizi habereye impanuka y’imodoka ya Taxi itwara abagenzi yo muri Congo yabuze feri inanirwa guhagarara igonga imodoka itwara amazi abantu barindwi barakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yabaye tariki 7 Gicurasi 2024 itewe n’imodoka ya taxi yo mu gihugu cya Congo yabuze Feri iragenda igonga indi modoka itwara amazi iyisanze aho yari iparitse ku mupaka imbere y’irembo irabirinduka ariko ku bw’amahirwe nta muntu waruyirimo.

Ati “ Iyo ‘taxi’ yarimo abantu 7, yari ivuye Bugarama igiye Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kubera umuvuduko wo kurwana n’amasaha yo kuba yambutse umupaka, yabuze feri ananirwa guhagarara agonga imodoka itwara amazi yari iparitse imbere y’irembo”.

SP Kayigi avuga ko abantu barindwi bakomeretse bikomeye bahise bajyanwa kwa mugana ngo bitabweho n’abaganga.

SP Kayigi atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kugenda neza kuko aba atari wenyine mu muhanda ko haba harimo n’ibindi binyabiziga mu nzira bityo hagomba kubaho kwitwararika.

Ati "Icyo tubasaba ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda kuwugendamo nabi kuko iyo hatabayeho kubahiriza ibyo byose bituma habaho impanuka nyinshi".

SP Kayigi avuga ko abatwara ibinyabiziga bagomba no kwitwararika ibinyabiziga byabo bakabikorera igenzura kugira ngo igihe bari mu muhanda bidateza impanuka abandi bantu bawukoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka