U Rwanda ntirwahiriwe n’umunsi wa mbere mu mikino Olempike

Ku munsi wa mbere w’imikino Olempike iri kubera muri Brazil, Abanyarwanda babiri bahatanye nta n’umwe wabashije kwitwara neza

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 06 Kanama 2016, ni bwo abanyaarwanda babiri ba mbere babashije gukina umunsi wabo wa mbere mu mikino Olempike, aho Adrien Niyonshuti wasiganwaga ku magare atabashije kurirangiza nyuma yo kugwa, ndetse na Johanna Umurungi ukina umukino wo koga utabashije kurenga icyiciro yari arimo.

Adrien Niyonshutiwari waserukiye u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare
Adrien Niyonshutiwari waserukiye u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare

Mu mukino w’amagare,Niyonshuti Adrien ntiyabashije kurangiza isiganwa rya Kilometero 237, aho yabanje kugira ikibazo cy’igare, nyuma yo guhabwa irindi akora impanuka yatumye adakomeza nyuma yo kubasha gusiganwa Kilometero zigera kuri 50.

Adrien Niyonshuti igare ryamupfiriyeho nyuma akora impanuka
Adrien Niyonshuti igare ryamupfiriyeho nyuma akora impanuka

Adrien Niyonshuti nyuma yo kuva muri iri siganwa yavuze ko ryari isganwa rikomeye kandi yari yariteguye, gusa aza gukira imbogamizi zatumye atarisoza, aho ndetse mu bakinnyi 144 baritangiye ryasojwe na 63.

Yagize ati "Iri rushanwa sinabashije kurirangiza kubera ikibazo cy’igare, ryaje gupfa umukanishi aragerageza ariko biranga, nari maze iminsi ndikoresha imyitozo, uyu munsi ryahagaze ryanga gukora, baje kumpa irindi gare ngeze ahamanuka ndagwa, sinaba nkibashije kurirangiza"

Umurungi Johanna ntiyahiriwe n'umunsi wa mbere
Umurungi Johanna ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere

Mu mukino wo koga ahareshya na metero 100, Umurungi Johanna, mu itsinda ry’amajonjora (heat / serie) yarimo ry’abakinnyi 5, yabaye uwa 4 akoresheje 1’11’’92, ntiyabasha gukomeza mu cyiciro cyisumbuye, gusa akaba yagabanyijeho amasegonda ku 2 bihe yari asanganywe bya 1’13"14.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwihangane natwe abanyarwanda ndizera ko twabyakiriye byonyine no kuba tubasha kujyayo ni ubutwari. nishema rya abanyarwanda kdi courage ubutaha cyangwa no kuri etape zikurikiyeho muzabikora. turabashyigikiye.

Justin NSENGIYUMVA yanditse ku itariki ya: 7-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka