Kuri iki cyumweru mu karere ka Musanze harabera Shampiona y’umukino w’amagare akinirwa mu misozi azwi ku izina rya Mountain Bike, hakazakoreshwa inzira yakoreshejwe muri shampiyona nyafurika umwaka ushize yakiriwe n’u Rwanda.
Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda,iyi shampiyona izakinwa mu byiciro bibiri, ari byo abakuru (elite) n’abakiri bato (Junior),amarushanwa azatangira saa yine za mu gitondo.
Usibye kandi aba bakinnyi basanzwe bakina uyu mukino, mbere y’irushanwa hateganyijwe kuba isiganwa ry’abatarabigize umwuga (citizens’ race) rizitabirwa n’ubishaka wese ufite igare.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UYUMUKINO WEMEREWE BURIWESE