Musanze: Bahungiye ku Rukiko bizeye ubutabera barahicirwa (Ubuhamya)

Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze, rwubatse ahahoze Ingoro y’ubutabera (Cour d’Appel de Ruhengeri), ni hamwe mu Rwanda mu hazwi amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko inzirakarengane z’Abatutsi basaga 800 biciwe kuri urwo rukiko mu gihe bari bazi ko bizeye ubutabera.

Bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Musanze ahahoze ari Cour d'Appel
Bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Musanze ahahoze ari Cour d’Appel

Mu guha agaciro izo nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziciwe muri urwo rukiko, no gusigasira ayo mateka adasanzwe, Leta y’u Rwanda yafashe icyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri ihubaka urwibutso rwa Jenoside rwatwaye asaga Miliyoni 600Frw.

Mu gikorwa cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ubwo hibukwaga izo nzirakarengane, cyaranzwe n’ubwitabire budasanzwe, aho imbaga y’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu cyane cyane mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bari bitabiriye icyogikorwa, imbuga y’urukiko iba nto hitabazwa Akarere ka Musanze.

Icyo gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo no kunamira Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, hakurikiraho urugendo rwo kwibuka ruva kuri uwo mugezi kugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze.

Abenshi mu bafashe ijambo, bagiye bagaruka kuri ayo mateka yihariye atarigeze aboneka ku rwego rw’Isi, aho ahatangirwaga ubutabera hahindutse indiri y’ubwicanyi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abaturage baturutse hirya no hino mu gihugu
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage baturutse hirya no hino mu gihugu

Abiciwe muri urwo Rukiko, ntibyaboroharega kuhagera, kubera inzira z’inzitane banyuragamo bicwa abenshi bakarohwa mu mugezi wa Mukungwa.

Gusa ngo hari n’ubwo Leta yababeshye ko igiye kubaha ubutabera, aho bapakirwaga mu modoka bakazanwa kuri urwo rukiko, icyizere bahawe cyo kuharokokera kiba amasigaracyicaro, dore ko abasirikare muri Leta y’abatabazi n’interahamwe bamaze kubarundanyiriza muri urwo rukiko, babateramo amabombe hatikiriramo benshi.

Umuhoza Brigitte, umwe mu barokokeye muri urwo rukiko, yavuze urugendo rutoroshye yanyuzemo, aho indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanuwe ubwo yari yavuye iwe i Musanze, yagiye gutaha ubukwe bw’abavandimwe be i Busengo mu Karere ka Gakenke.

Ngo indege ikimara guhanuka, bwarakeye ibyari ibirori bihinduka amaraso aho interahamwe zabagezeho zihera kuri uwo mugeni wari gushyingirwa uwo munsi, zimurambika mu cyubo zimuhamba yumva.

Guverineri Mugabowagahunde ashyira indabo mu mugezi wa Mukungwa ahajugunywe umubare minini w'Abatutsi
Guverineri Mugabowagahunde ashyira indabo mu mugezi wa Mukungwa ahajugunywe umubare minini w’Abatutsi

Ngo nibwo abandi bakwira imishwaro kugeza ubwo ageze ku rukiko, aho yari yarahungabanyijwe n’ibyamubayeho, cyane cyane iyicarubozo yakorewe n’izo nterahamwe zimufata ku ngufu aho zamwakukanwaga muri urwo rugendo rwose kugera kuri urwo rukiko.

Bayingana Janvier, Komiseri ushinzwe Ubutabera muri IBUKA yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera, ashimira n’abahagaritse Jenoside.

Ati “Uyu mwanya ntabwo wari gushoboka iyo hatabaho RPF n’ubuyobozi bwayo, Abatutsi bose bari muri iki gihugu mu 1994, ubundi bagombye kuba bari mu nzibutso, kuko Jenoside yari igamije kurimbura inyoko ntutsi yose, ku mupango w’ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside, nta Mututsi wagombye kuba ari aha yibuka”.

Arongera ati “Kuba ibyo bitarashobotse uyu munsi tukaba tuvuga abarokotse Jenoside tukumva ubuhamya bwabo na gahunda nziza Leta ibakorera, tukumva uruhare rwabo bafatanya n’abandi Banyarwanda kwikorera wa mutwaro bikorejwe. Ntabwo byari gushoboka iyo hatabaho RPF na Peresida Paul Kagame wari ubarangaje imbere”.

Ni igikorwa cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka
Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka

Mu butumwa bwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abafite ababo biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, n’abafite ababo bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, abashimira ko bataheranwe n’agahinda, ahubwo baharanira kwiyubaka no kwiteza imbere.

Guverineri Mugabowagahunde, yatinze ku rubyiruko aho yarusabye kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda no kuyakuramo amasomo azarufasha kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi, abibutsa kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga mu kunyomoza abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muyobozi yibukije abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, dore ko ngo mu Karere ka Musanze hari aho yagiye igaragara, abasaba gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda, gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri Twagirayezu Gaspard yifatanyije n'Abanyamusanze mu ijoro rwo kwibuka Jenoside
Minisitiri Twagirayezu Gaspard yifatanyije n’Abanyamusanze mu ijoro rwo kwibuka Jenoside

Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe muri Cour d’Appel, cyabimburiwe kandi n’umugoroba wo kwibuka wabereye kuri urwo rwibutso, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard.

Inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage mu ijoro ryo kwibuka
Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage mu ijoro ryo kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka