Impinduka ku makipe azitabira Tour du Rwanda 2016

Amakipe azitabira Tour du Rwanda yamaze gutangazwa, aho ku makipe azahagararira u Rwanda hagaragaye mo amazina mashya muri Tour du Rwanda

Amakipe 16 ni yo amaze gutangazwa ko azitabira Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro yayo ya munani, kuva taliki ya 13 kugera taliki 20 Ugushyingo 2016.

Iri siganwa rihuruza abantu benshi
Iri siganwa rihuruza abantu benshi

Zimwe mu mpinduka zigaragara kuri uru ruotonde, ni amakipe atatu azaba ahagarariye u Rwanda, aho ubusanzwe hari hamenyerewe amakipe 3 ari yo Kalisimbi, Muhabura n’Akagera, ariko ubu u Rwanda ruzaba ruhagarariwe National Team of Rwanda, Club Benediction ya Rubavu na Sports Club friends y’i Rwamagana.

Iyi umwaka ushize yakinnye ari Team Akagera
Iyi umwaka ushize yakinnye ari Team Akagera
Iyi yari Team Muhabura
Iyi yari Team Muhabura
Iyi yari Team Kalisimbi
Iyi yari Team Kalisimbi

Abahagarariye amakipe yo mu Rwanda mashya bishimiye kuba bazakina Tour du Rwanda

Umuyobozi w’ikipe ya Benediction, Felix Sempoma yagize ati “Ni amahirwe menshi cyane, kuba tugiye gukina irushanwa rikomeye muri Africa nka Tour du Rwanda, ni intambwe ikomeye ikipe yacu iteye. Kujya muri Tour du Rwanda bigiye gufungura imiryango myinshi cyane muri Benediction kandi bizadufasha no kubona abaterankunga bakomeye. Bizatwongerera n’amahirwe yo gutanga abakinnyi bacu mu yandi makipe akomeye bavuye muri club yacu”

Benediction y'i Rubavu isanzwe intanga abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu
Benediction y’i Rubavu isanzwe intanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu

Umuyobozi w’ikipe ya COGEBANQUE Amis Sportifs, John Rugamba nawe asanga ari ishema kuba ikipe ye igiye gukina Tour du Rwanda, aho yagize ati “Twumva ari intamwe Amis Sportifs imaze gutera cyane cyane ko no kudutumira ngo twitabire Tour du Rwanda ari uko ibona imbara n’abakinnyi dufite muri rusange. Nk’ikipe kuba tugiye guhangana n’andi makipe akomeye n’ibindi bihugu, niko gukura kw’ikipe”

Ikipe ya Les Amis Sportifs y'i Rwamagana igiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere
Ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana igiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere

Urutonde rw’amakipe yose

Amakipe 3 azahagararira u Rwanda:

• National Team of Rwanda
• Club Benediction ya Rubavu
• Sports Club friends y’i Rwamagana

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:

• National Team of South Africa
• National Team of Ethiopia
• National Team of Eritrea
• National Team of Egypt
• National Team of Algeria

Amakipe asanzwe akina amarushanwa mpuzamahanga (y’ababigize umwuga:

• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• KENYAN RIDERS DOWNUNDER (Kénya)
• Sharjah Cycling Team (United Arab Emirates)
• Cycling Academy Team (Israel)
• Tirol Cycling Team (Austria)
• Stradalli Bike Aid (Germany)

Andi makipe

• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team Haute-Savoie Rhone-Alpes (France)
• Team Furniture Decarte (Switzerland)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twifurije abasore bacu amahirwe!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 1-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka