Police VC yateye mpaga ikipe y’abashinzwe kurinda Perezida wa DR Congo

Ikipe ya POLICE VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Volleyball ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo "CAVB Club Championship" irimo kubera mu gihugu cya Misiri, yateye mpaga y’amaseti 3-0 ikipe ya Volleyball Garde Republicaine yo muri Congo.

Iyi kipe y’abashinzwe kurinda Perezida muri Kongo nyuma yo kubona ko iza gucakirana na Police yo mu Rwanda, yagumye kuri hotel icumbitsemo ntiyakwirirwa igera ku kibuga.

Ikipe ya Police Volleyball Club yategereje ikipe iraheba
Ikipe ya Police Volleyball Club yategereje ikipe iraheba

Abashinze irushanwa bari ku kibuga basabye POLICE VC yo mu Rwanda ko yaba yihanganye gato kugira ngo bamenye ikibazo ikipe ya Volleyball Garde Republicaine yagize ariko bakomeza kuyitegereza baraheba.

Police VC ndetse na Gisagara Volleyball Club yombi ari mu gihugu cya Misiri aho yitabiriye iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ikipe ya POLICE VC ni umukino wa mbere itsinze mu mikino ibiri imaze gukina kuko yatsinzwe na Kenya Ports Authority amaseti 3-1 mu mukino ufungura iri rushanwa.

Ikipe ya Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ntiyahiriwe n’intangiriro z’iri rushanwa kuko mu mikino ibiri imaze gukina yose yarayitsinzwe, harimo uwo yatsinzwemo na Blida Sport ville de Blida yo muri Algeria ndetse na Prisons yo muri Kenya.

Ikipe ya Police irakurikizaho ikipe ya University of Zimbabwe Wolves
Club yo muri Zimbabwe mu gihe ikipe ya Gisagara volleyball Club yo izacakirana na Volleyball Club Espoir yo muri Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka