Amagare: Ikipe y’igihugu yerekeje Ouagadougou

Mu ijoro rishyira kuri icyi cyumweru tariki 04/11/2012 nibwo ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yahagurutse i Kigali yerekeza Ouagadougou muri Burkina Faso, aho igiye kwitabira isiganwa nyafurika rizatangira tariki 06/11/2012.

Saa munani z’ijoro nibwo ikipe yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, ijyanye n’indege ya Ethiopian Airlines inyuze i Adis Abeba mbere yo kugera Ouagadougou.

Amakuru dukesha ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda avuga ko iyo kipe y’abakinnyi batanu, itazatozwa n’umutoza wayo Jonathan Boyer nk’uko bisanzwe, kuko uyu munyamerika atajyane nabo, ahubwo we ngo agiye kujya iwabo mu zindi gahunda z’iterambere ry’umukino w’amagare.

Aho muri Burkina Faso, ikipe y’u Rwanda izatozwa na Munyankindi Benoit usanzwe atoza ikipe ya Benediction y’i Rubavu. Munyankindi si ubwa mbere azaba atoje ikipe y’igihugu, kuko no mu isiganwa ‘La Tropicale Amissa Bongo 2012’ riheruka kubera muri Gabon ni we watoje iyo kipe.

Ikipe y’u Rwanda yagiye igizwe n’abakinnyi batanu bayobowe na kapiteni wayo Adrien Niyonshuti usanzwe akina nk’uwabigize umwuga muri Afurika y’Epfo, hari kandi Abraham Ruhumuriza, Hadi Janvier na Joseph Biziyaremye basigaye bakorera imyitozo muri Afurika y’Epfo, bose uko ari bane bakazasiganwa mu rwego rw’abakuru.

Hari kandi Valens Ndayisenga uzasiganwa mu bakiri batoya (Junior). Ndayisenga yatangaje abantu nyuma yo gutungurana akegukana umwanya wa gatatu mu isiganwa ryo kuzenguruka umujyi wa Kigali rwegukanywe na Adiren Niyonshuti.

Mbere yo kwerekeza i Ouagadougou, twabajije umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana impamvu umukinnyi Nathan Byukusenge wabaye uwa kabiri mu gusiganwa bazenguruka umugi wa Kigali Atari mu bagiye i Ouagadougou, atubwira ko umutoza yashatse guha amahirwe abakinnyi bakiri batoya aribo Valens Ndayisenga, Hadi Janvier na Joseph Biziyaremye bakiyongerago abafite inararibonye cyane nka Niyonshuti na Ruhumuriza.

Bayingana yagize ati, “ Mu mukino w’amagare bisaba ko ushyiramo abakinnyi bakiri batoya bagaragaza ejo hazaza heza, ukabongeraho abo kubafasha bafite inararibonye. Niyo mpamvu rero tutabashije gutwara Nathan, ariko tuzi ko na we azadufasha cyane muri ‘Tour du Rwanda’ ni yo mpamvu ubu we na bagenzi be bagiye gusigara bakora imyitozo kugirango u Rwanda ruzabashe kwitwara neza”.

Isiganwa nyafurika riheruka kubera muri Eritrea umwaka ushize ryegukanywe n’umunya Eritrea Natnael Berhane, ikipe ya Eritrea iza ku mwanya wa mbere, naho iy’u Rwanda itahukana umwanya wa gatatu.

Nyuma y’imikino Nyafurika, hazakurikiraho isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) rizatangira tariki 18-25/11/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka