Umunya-eritreya Meron Teshome niwe wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kavaga i Muhanga kerekeza i Rubavu. Akurikiwe n’Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana n’Umunyafurika y’Epfo, Smit Willie.
Nyuma yo kugenda ibilometero 139.9 basiganwa ku magare no guhangana gukomeye gukomeje kuba hagati ya Eritrea n’abakinnyi b’u Rwanda, Teshome Hagos Meron niwe wasesekaye i Rubavu ari uwa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 44 n’amasegonda 24, akurikirwa na Nsengimana Bosco wakoresheje amasaha 3 ,iminota 44 n’amasegonda 26.
Ku isiganwa ryahagurukiye i Muhanga ku i saa mbiri n’igice, abakinnyi 54 nibo bahagurutse, ariko nyuma y’iminota mike bahagurutse abakinnyi babiri barimo Umunyakenya umwe n’undi wa Eritrea gukora impanuka bituma isiganwa rihagarara iminota mike.
Abakinnyi baje gukomeza ariko Debretsion ntiyabasha kugira imbaraga zo gukomeza bituma ava mu irushanwa.
Mbere gato y’uko abakinnyi bagera aho irushanwa ryagombaga gusorezwa, abakinnyi batatu bari imbere barimo Areruya Joseph wari uri imbere anahabwa amahirwe yo gutsinda, Patrick Byukusenge na Debesay Mekseb ubu uri ku mwanya wa lane ku rutonde rusange kugeza ubu, baje kugwa bituma abandi babacaho.
Nyuma baje guhabwa ibihe n’iby’umukinnyi wa kabiri kubera ko bari kugiye kugera aho basoreza.
Uko bakurikiranye:
1.Teshome Meron (03h44’24")
2.Nsengimana Jean Bosco (03h44’26")
3.Smit Willie (03h44’26")
4.Winterberg Lukas (03h44’26")
5.Bescond Jeremy (03h44’26")
6.Kahsay Afewerki (03h44’26")
7.Hakuzimana Camera (03h44’26")
8.Eyob Metkel (03h44’26")
9.Okubamariam Tesfom (03h44’26")
10.Buru Temesgen (03h44’26")
Andi mafoto:
Sammy Imanishimwe
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana Dufashe Dutware Akagace Ka Rubavu& Kigali Bravo Kigali Today
Kuraje ku Rwanda ntarirarenga kdi tubarinyuma.
Abo banyarwanda turabashyigikiye kd Imana ikomeze kubaba hafi. abakoze impanuka niba batakomeretse n’irushanwa ry’ejo bakazarikora, tuzashima Imana.
Go Boyz go oooh. Proud to be Rwandan
Go Boyz go oooh. Proud to be Rwandan
Byaribyiza cyane ,ndashimira kigali today yabigaragajeneza sana
Imana ishobora byose ibane naba banyonzi ibarinde impanuka. Bravo kuri Team rwanda, en tous cas umutima wendaga kumvamo iyo badutwara umupira w’umuhondo. Ndasaba *abayobozi bakuru b’igihugu kureba uburyo bagira icyo bagenera aba basore kuko nubwo batari gutwara uduce twose twa tour ariko bagaragaje ubuhanga no guhangana cyane n’aba banyamahanga barimo abamaze kwitabira amarushanwa akomeye nka Tour de France, birababaje kuba bakomeza kuba mubukene bakitwa champions ku izina gusa mugihe andi makipe yigihugu bayatakazaho ama miliyoni nandi yubusa ni ukuri hakenewe impinduka mumibereho n’ubuzima bw’aba basore nigihe hatari irushwanwa.
*Ubuyobozi bwa federation n’umutoza kuzirikana kugutoza aba basore bacu gusiganwa kumirambi kuko bbimaze kugaragara ko bibagora ndetse no kwita k’ubuzima bwabo muburyo bwimbitse ndetse bagakorerwa ibizamini byose kuko birababaje ibyabaye kuri Valens Ndayisenga
* Abakinnyi ndabasaba kwitoza cyane ndetse no kwigira ku bakinnyi nka J Bosco, Debesay Mekseb k’ukudacika intege bagakomeza mpaka bageze ku ntsinzi.
nabonye iyi Tour yaragaragaje ihangana rikomeye ndetse no Kuryoha bidasanzwe ntirengagije n’mitegurire myiza.
Nge igitekerezo cyange nuko hakorwa T-shirt za TEAM Rwanda abantu bakazigura mu rwego rwo gushyigikira ikipe mutekereze ukuntu byaba bisa neza bari bafatana bose mubona kumihanda bambaye imipira ya TEAM RWANDA!!!!!!!! Amazing, motivating ........
God bless TEAM RWANDA