Ku i saa kumi n’iminota 40,nibwo indege yazanye aba bakinnyi bagize ikipe y’igihugu mu mikino w’amagare yari isesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe,maze ahagana ku i saa kumi n’imwe n’iminota nk a 20 nibwo bari basohotse ku kibuga cy’indege.
Iyi kipe yaje gusanga yiteguwe cyane n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda bari barangajwe imbere na Perezida waryo Bwana Aimable Bayingana,maze bakiranwa urugwiro ndetse bashyikirizwa indabo z’ikaze no kubashimira akazi bakoze mu gihugu cy Congo Brazzaville.
Iyi kipe yari igizwe n’abakinnyi umunani mu bagabo,ndetse n’umukobwa umwe ariwe Girubuntu Jeanne d’Arc.
Uko ikipe yitwaye muri Congo Brazzaville
Ku wa kane taliki ya 10/09/2015 u Rwanda rwakoze andi mateka mu mukino w’amagare,aho ikipe yari igizwe na Hadi Janvier,Valens Ndayisenga,Joseph Biziyaremye na Hakuzimana Camera yaje kwegukana umwanya wa gatatu mu gusiganwa harebwa igihe ikipe yose yakoresheje (Team time trial),ndetse inahabwa umudari wa bronze.
Mu gusiganwa umuntu ku giti cye (Individual time trial),n’ubwo abanyarwanda batatwaye umudari,ariko babashije kuza mu icumi ba mbere,aho Hadi Janvier yaje ku mwanya wa munani,Valens Ndayisenga aza ku mwanya wa 10,mu gihe mu bagore Girubuntu Jeanne d’Arc yaje ku mwanya wa 4 asizwe ib’ijana 14 (14 tierces).
Mu gusiganwa mu muhanda hakarebwa uwatanze abandi gusoza,umunyarwanda Hadi Janvier yaje kongera kuzamura ibendera ry’u Rwanda nyuma yo gusiga abandi ku ntera y’ibilomtero 150,aho bazengurukaga inshuro zigera kuri 12 (inshuro imwe yabaga igizwe n’ibilometero 12.5),Hadi Janvier yaje kuzirangiza akoresheje amasaha 3,iminota 29 n’amasegonda 37.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Congratulations.Umugabo n’usohoza ubutumwa,Turashimiye cyane,mwarakoze . Imana ibakomereze tubifuriza amahirwe no mumarushanwa ari imbere.
aba bana bakomeze baduheshe ishema mu mahanga maze igihugu kirusheho kuvugwa dore turi ku rwego rwiza
Turishimye kuba batuzaniye imidari kandi dufite nicyizere ko bazazana nindi kuko abakinnyi bacu baracyari bato
Nubwo amavubi ya football ntacyo atugezaho ariko amavubi ya amagare ari kuzamuka sana. mukomerezeho
hadi janvier warabasize ibendera ry’u rwanda rirazamuka. turakwishimiye