Team Rwanda igiye kwerekeza muri Colombia

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yatumiwe mu irushanwa rizabera muri Colombia mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka

Mu kiganiro ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) ryagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere muri Classic Hotel,hatangajwe amwe mu marushanwa ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare izitabira muri uyu mwaka,aho ndetse iyi kipe yabonye ubutumire mu irushanwa ryitwa "Vuelta a Colombia" cg se "Tour of Colombia"

Aimable Bayingana,umuyobozi wa Ferwacy
Aimable Bayingana,umuyobozi wa Ferwacy
Johnattan Boyer uyobora Team Rwanda nawe asobanura ibijyanye n'amarushanwa akinirwa ku misozi
Johnattan Boyer uyobora Team Rwanda nawe asobanura ibijyanye n’amarushanwa akinirwa ku misozi

Iri rushanwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Ferwacy Bwana Aimable Bayingana,biteganijwe ko rizatangira taliki ya 13/06 kugera taliki ya 26/04/2016,irushanwa ritanga amanota angana n’ayo muri Tour du Rwanda,irushanwa kandi bizeye ko hari icyo rizafasha abakinnyi b’u Rwanda kubera imisozi miremire rikinirwamo.

"Ni irushanwa ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi,ikindi rizadufasha ni uko ari irushanwa ribera mu misozi miremire,bikazafasha abakinnyi b’u Rwanda kumenyera gusiganwa ahantu harehare,cyane ko bifitanye isano n’imisozi yo mu Rwanda"

Usibye iri rushanwa kandi u Rwanda ruzitabira amarushanwa atandukanye harimo irushanwa rizabera muri Eritrea (Tour of Eritrea) kuva taliki ya 16-24/04/2016,ndetse n’imikino Olempike izabera muri Brazil mu kwezi kwa 8/2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka