Iri siganwa, ni ryo ribimburira ayandi yose yo muri afurika ari kungengabihe y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi UCI, aho ryahuruje ibihangange nk’umunya Marooc Mouhssine LAHSAINI uza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu magare ndetse na Lagab Azzedine wa gatatu n’abandi batandukanye bahuriye mu Misiri.
Kuri uyu wa gatatu, hirukwaga agace kabanziriza utundi muri iri siganwa(Prologue) kazengurukaga agace ka Hughada, mu nzira y’ibirometero umunani. Umusore w’imyaka 20 uheruka kwegukana Tour du Rwanda Ndayisenga Valens ni we waje imbere, akurikirwa n’umunya Espagne Mancebo Perez mu gihe Hadi Janvier yaje ku mwanya wa gatatu.
Abandi banyarwanda bari muri iri siganwa, Biziyaremye Joseph yaje ku mwanya wa karindwi, Byukusenge Patrick aba uwa 15, Bonaventure Uwizeyimana aza kuwa 22 mu gihe Bintunimana Emille yaje kuwa 35.
Nkuko UCI yabitangaje kuri uyu wa gatatu, iri siganwa ryo mu Misiri riri mu marushanwa azafasha amakipe kubona amanota yazayajyana mu isiganwa ry’amagare ryo mu mikino Olimpike izabera i Rio de Janeiro mu mwaka wa 2016.
U Rwanda rurasabwa kuza mu bihugu bine bya mbere muri Afurika ubwo uyu mwaka uzaba ushojwe, kugirango rube rwakwerekeza muri iyi mikino, aho kugera kuri ibi bisaba kwitwara neza mu marushanwa yo muri Afurika uhereye kuri iri rya Tour of Egypt.
Kugeza ubu, ikipe y’igihugu iza ku mwanya wa gatanu kuri uyu mugabane dutuye, inyuma ya Marooc ya mbere, Eritrea, Algeria na Afurika y’epfo ya kane itarusha u Rwanda amanota menshi.
Mu isiganwa ryo mu Misiri, kuri uyu wa kane tariki 15/1/2015, abasiganwa bari bugende inzira y’ibirometero 155 biva ahitwa Al-Gouna byerekeza Ras Hgareb.
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mwana akomereze aho maze aheshe ishema u Rwanda bityo dutere imbere muri bose isura yacu ikomeze kumenyekana
Amafaranga Ministere ya sport ikomeza ipfusha ubusa imena muri Football kuki batayashyira muri aba bana burwanda bakomeje guhesha ishema igihugu cyabo kwisi!? bikwiye gusubirwamo bakareba niba umukino wisiganwa ry’ Amagare niba atariryo rihesha ishema u Rwanda kbsa.