Hadi Janvier agaragaza akababaro kamuteye gusezera ku mukino w’amagare

Hadi Janvier wari usanzwe akina umukino wo gusiganwa ku magare atangaza ko yasezeye kuri uwo mukino yabitekerejeho, adahubutse.

Hadi Janvier yasezeye ku mukino w'amagare
Hadi Janvier yasezeye ku mukino w’amagare

Hadi yari amaze amezi icyenda akinira ikipe y’ababigize umwuga yitwa Bike Aid yo mu gihugu cy’Ubudage. Avuga ko gusezera gukina umukino w’amagare yabitewe nuko adashyigikiwe. Yabonaga iterambere rye ritagerwaho nkuko abyifuza; nkuko yabitangarije Kigali Today.

Agira ati “Nasezeye gukina umukino w’amagare burundu nzajya nyonga nkora siporo bisanzwe kandi sinahubutse kuko ku myaka 25 mfite ndakuze bihagie. Nabitekerejeho bihagije nasanze nta terambere ryanjye.

Ubundi ibyanteye gusezera ni byinshi kandi kubirondora byose byangora. Naritanze bihagije ariko nabonye ntitaweho. Yaba umutoza usanga ataranyikoza kandi n’ubuyobozi ntibunshyigikire.

Nitwaye neza mu mikino nyafurika (All Africa Games muri Congo-Brazaville), aho nabonye umudari wa zahabu nanahesha u Rwanda itike yo gukina imikino ya Olempiki, ntibanyohereza yo bohereza yo undi nahisemo kutavunikira ubusa”

Hadi Janvier ni umukinnyi ukomeye w'amagare
Hadi Janvier ni umukinnyi ukomeye w’amagare

Hadi yari Kapiteni wa Team Rwanda. Abajijwe niba amafaranga bamurimo ariyo yaba yatumye asezera, yavuze ko amafaranga bamubwiye igihe bazayamuhera. Ikingo amafaranga si yo yatuma afata umwanzuro wo gusezera burundu gukina umukino w’amagare.

Ikipe yakiniraga i burayi yari imufashe ite?

Hadi Janvier yakiniraga ikipe ya Bike Aid kuva mu Kuboza 2015. Avuga ko uretse kuba barasinyanye amasezerano nta kindi cyerekeranye n’amafaranga yigize abona. Amafaranga yose yoherezwaga muri “Team Rwanda” ariko yabaza ntamenye irengero ryayo.

Akomeza avuga ko yatse uruhushya iyo kipe ye kugira ngo aze abaze neza iby’ayo mafaranga. Yitabiriye irushanwa rya “Cycling Cup” ryabaye tariki ya 10 Nzeli 2016.

Ariko ngo nyuma yuko iryo rushanwa ryasorejwe i Muhanga, yabajijwe iby’ayo mafaranga ntiyahabwa ibisobanuro byimbitse. Avuga ko iyo ari imwe mu mpamvu nyinshi zamuteye gusezera.

Ferwacy ibivuga ho iki?

Abayobozi mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Bayingana Aimable na Festus Bizimana, ku wa mbere tariki ya 19 Nzeli 2016, batangaje ko iby’isezera rya Hadi Janvier. Bavugaga ko ari kumwe n’abandi mu mwiherero i Musanze.

Ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20 Nzeli 2016, noneho bwabwiye Kigali Today ko amakuru y’iyegura rya Hadi ari impamo; Festus Bizimana abisobanura.

Agira ati “Ejo nakibwiraga ko umukinnyi ari mu mwiherero ariko menye ko mu gitondo aribwo yagiye iwabo. Ariko biteye urujijo kuko nta mpamvu ihari ifatika yatuma asezera gukina umukino w’amagare.

Kuko kutitabwaho avuga arabeshya! Gusa icyo tuzi ni amafaranga yatindiye kimwe na bagenzi be muri Cote D’Ivoire. Kandi azi ko ayo mafaranga 2000€ (arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 700FRw) ataraza. Ikindi yitabwagaho kimwe na bagenzi be mu mwihero.

Naho iby’amafaranga yo mu ikipe ye ntaho duhurira nayo kuko amasezerano bayasinyanye hagati yabo. Ubwo se wowe wasinya amasezerano hagahembwa undi. Arabeshya ahubwo afite izindi mpamvu ze adashaka kuvuga.

Bizimana yungamo ati “Kuba avuga ngo nta terambere tumushakira nabyo ni ukuduharabika kuko n’iriya kipe yo mu Budage ni twe twayimushakiye ubwo se twayimushakira tugasubira inyuma tukanamuca intege?”

Hadi Janvier ahamya ko icyatumye asezera ari ukutitabwaho
Hadi Janvier ahamya ko icyatumye asezera ari ukutitabwaho

Hadi Janvier avuga ko umwanzuro yafashe ari ntakuka. Ntazisubiraho kuko ngo yafashe umwanya agisha n’inama birangira awufashe. Ubu ngo uretse kuzajya akora siporo ye ku giti cye, agiye gutekereza ku bindi bintu yakora byamuteza imbere birimo ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Mwaramutse!Njye byandenze nkibyumva mbega umusorengararengana uretse nokumusuzugura beretsen’IMANA koyakoze ubusayo yemeyeko aba uwambere mumikino ya olmpic gs HADI humura imana rakuzi gs bayingana nagabanye inda yitekubakinyi na adilie agabanye kurya utwabandi nibayarakecuye akaba ategerejekurya utwo HADI yakoreye nashobore asezere gs nibikomeza nkuku ntahotuzagera iyo umukuruwigihugu ashigikiye amagare mwibaza iki? none umusore aramanika idarapo ryigihugumuri afurika murye umwanyawe ndiwe majyakubarega gs mugabanye inda nini mushimishe urwatubyaye

Madirusi Kwikora yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

Twese turakora kandi dukorera amafaranga namwe ni mwibaze ukoze bikaba ngombwa ko udahembwa cyangwa ugatsindira umwanya bakawuha undi ubwose bitaniyehe ni byabaga muri politic ebyiri zabanjirije iyacu y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Ikindi muribuka President abwira ejobundi urubyiruko ko niruba abaminister rutazaba nkabariho ubu ubwose ntacyo mwumva none ngo minister wa sourt nabijyemo byosese bipfa atareba,ntibabyihorere iyaba bose bakraga Nka Minister KABONEKA izi ibi bibazo nti byagaragara,ducyeneye ubundi bufasha kugirango habeho ukuri muri sport,nyumvira nawe uyu muyobozi ngo ntibamuhemberwa yarangiza akivamo ngo nitwe twamushakiye iriya Team,bavandi ntawutaka atababaye naho ibyo kuvuga ngo azicuza mubyihorere buriya amarira y’umugabo atemba ajya munda.
Adrian ngo Muri Bresil rekeraho turabizi ibyo yakoze.

Aima yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Morning?ariko ministeri y’umuco na sport abayobozi bayo bakora iki?bombori bombori ihora mu mikino babirebera boubwabo baba bagambiriye iki?ese bo ntibibabaza kweli ibya bigize za komite bica sport y’URWANDA na banyarwanda njye mbona ko babikora kubushake bwabo mu nyungu zabo bwite kdi ese mwaJya mubakurikirana ko nkeka ko namwe biri munshingano zanyu mukarenganura ibyishimo by’ abanyarwanda nabo bakinnyi ubwabo baduha ibyishimo bakareka kubarira ubwabo buri wese akanya utwo agenewe cg bagahabwa ubusobanuro aho gutera umutima mubi abakinnyi

Mupenzi Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Birababaje, peeeeee
Ngirango mu Rwanda muri sports twacungiraga kumukino wamagare kd bikadushimisha cyane nkabanyarwanda,kuko bitwara neza haba mugihugu haba hanze yigihugu.
ikindi cyanshimishije ni team work gushyira hamwe kwabo bakoreragamo iyo bari kwataka mumarushanwa,
none dore naho twacungiraga nkabanyarwanda hajemo parapara???????!?
football,volball,...izo ibyazo murabizi uko biturisha imitima.

igitekerezo:minister of sport culture, nabikurikirane hadi agaruke rwose sinon muhemukiye abanyarwanda nigihugu muri rusange.
ikindi murecye kwitana bamwana mushake igisubizo mwese mubeho natwe abanyarwanda tugumane ibyishimo duterwa numukino wamagare

Mbungira alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

nibaharikintu kiryana mubuzima nugukora ntushimwencyangwase ugatsindira ishimwe rigahabwundi.sibyo naringa mijekwerekana ahubwo barebe uburyo niba harimo icyakozwe kitagenzeneza gikosorwe,.ntitubure hadi kuko numukinyimwiza .

niyonkuru pascal yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

ibyaribyo byose ariko njye numva ataruko yagakemuye ikibazo kuko abo bakoze ibyo hari izindi nzego zibasumbye yakwiye gucamo zikamukemurira ikibazo!! naho ubundi muvandimwe burya amahirwe aza rimwe mubuzima reka kuba umwana wivumbura ntawe waba uhimye niwowe ubwawe kbsa urimuto rwose ntaho uragera reka guhubuka utazicuza ntagaruriro

keza yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

nukuri birababaje abayobozi ba Ferwacy bakwiye kwisubiraho bakagabanya inda nini bakita kurababana kuko barabahemukira cyane ntibareba ufite akamaro nkubu se KO HADI ariwe twari dufite nka Mana yi Rwanda kimwe na ba BOSCO ........ ubwo murumva abandi bo batari bucike intege plz ministre ya sport izarrebe ikibazo kiri muruyumukino kuko bose bazashiramo

gogo yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ibyavuga bifite ishingiro yatsindiye itike olympic barangije bajyanayo uriya mukecuru ngo ni Adrien no muri data mention byaramunaniye atagaragara ahubwo ajya kudusebya muri brazil bamukoreraho tour!

gustave yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka