Gasore Hategeka yegukanye agace ka gatatu muri Tour de Côte d’Ivoire

Umunyarwanda Gasore Hategeka yegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare riri kubera muri Côte d’Ivoire akoresheje 4h16’51″

Ubwo hakinwaga agace ka gatatu kavaga Bouaké berekeza i Daoukro, Gasore Hategeka yaje gusiga abandi n’ubwo yahageranye n’igikundi cyarimo abakinnyi 10, gusa yaje kubatanga kwambuka umurongo aba ari we wegukana agace k’uyu munsi.

Gasore Hategeka wegukanye umwanya wa mbere
Gasore Hategeka wegukanye umwanya wa mbere

N’ubwo Gasore yaje ku mwanya wa mbere uyu munsi, kugeza ubu ku rutonde rusange arabarizwa ku mwanya wa 6, mu gihe umunyarwanda uzi imbere ari Biziyaremye Joseph n’ubwo banganya ibihe bamaze gukoresha, aho barushwa n’uwa mbere iminota 2 n’amasegonda 42.

Uko bakurikiranye kuri uyu munsi

1 HATEGEKA Gasore (4h16’51″)
2 MRAOUNI Salah Eddine (4h16’51″)
3 CISSE Isiaka (4h16’51″)
4 ZAHIRI Abderrahim (4h16’51″)
5 ILBOUDO Harouna (4h16’51″)
6 CHOKRIEl Mehdi (4h16’51″)
7 RUHUMURIZA Abraham (4h16’51″)
8 FOSING Robert (4h16’51″)
9 MUHINDO Kyaviro (4h16’51″)
10 EL KOURAJI Mohcine (4h16’57″)

Urutonde rusange (Igihe amaze gukoresha/igihe uwa mbere amurusha

1 ZAHIRI Abderrahim (19h31’03")
2 EL KOURAJI Mohcine ( 0:35)
3 CHOKRIEl Mehdi (2’13")
4 MRAOUNI Salah Eddine (2’42")
5 BIZIYAREMYE Joseph (2’42")
6 HATEGEKA Gasore (2’42")
7 ILBOUDO Harouna (2’42")
8 RUHUMURIZA Abraham (2’42")
9 FOSING Robert (2’42")
10 HADDI Soufiane (2’45")

Kuri uyu wa Kabiri, abasiganwa baraza gusiganwa umuntu ku giti cye, ku ntera ingana na Kilometero 80, isiganwa rikazabera mu mujyi wa Dimbokro, mu gihe isiganwa ryose rizasozwa kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Nzeli 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka