Yatewe akababaro n’imvune yatumye ategukana Rwanda Cycling Cup 2016.

Girubuntu Jeanne D’arc atangaza ko imvune yagize mu mwaka wa 2016 yamubabaje bitewe n’uko atabashije kwegukana irushanwa ry’amagare (Rwanda Cycling Cup 2016)

Uyu mukobwa w’imyaka 21 ukina mu ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana yavuze ko imvune yamubangamiye kuko irushanwa ry’amagare ryasojwe ku wa 21 Mutarama 2017 ataryegukanye ahubwo ryegukanywe na mugenzi we Beatha Ingabire banakinana mu ikipe imwe.

Girubuntu Jeanne D'Arc ukinira Les Amis Sportifs, yababajwe no kutegukana iri siganwa
Girubuntu Jeanne D’Arc ukinira Les Amis Sportifs, yababajwe no kutegukana iri siganwa

Ubwo kuwa 21 Mutarama 2016 kuri stade Amahoro i Remera hasozwaga irushanwa ry’amagare (Rwanda Cycling Cup 2016), Girubuntu yabwiye Kigali Today ko kutegukana iryo rushanwa byamuteye agahinda ariko akavuga ko nakira neza azongera akagaruka mu bihe bye byiza yahozemo.

Ati ”Imvune nagize umwaka ushize(2016) yarambabaje kuko yatumye ntitwara neza muri Rwanda Cycling Cup kuko mwabonye ko Beatha yayintwaye ariko n’ubu n’ubwo nkinyonga sindakira neza 100% ndizera ko ninkira neza nzagaruka mu bihe byanjye”

Girubuntu Jeanne d'Arc wabaye uwa mbere mu bakobwa muri Shampiyona y'igihugu 2016
Girubuntu Jeanne d’Arc wabaye uwa mbere mu bakobwa muri Shampiyona y’igihugu 2016

Yakomeje avuga ko aho bigeze yumva yenda gukira neza ndetse ko n’abaganga bakomeje kumwitaho bityo ngo irushanwa ry’uyu mwaka Rwanda Cycling Cup 2017 izatangira ameze neza ku buryo yanaryegukana.

Arakangurira abakobwa bagenzi be gukora Siporo y’amagare kuko byamufashije.

Girubuntu Jeanne D’arc umukobwa w’imyaka 21 ukina mu ikipe Les Amis Sportif y’I Rwamagana umaze kwamamara mu mukino w’amagare aratangaza ko gukora iyo siporo byamufashije cyane.

Avuga ko ubwo yamaraga gutangira uyu mukino mu mwaka wa 2013 yabonaga bitazamugirira akamaro ariko ngo nyuma y’imyaka hafi 4 amaze kubona akamaro kabyo ari nayo mpamvu agira inama abakobwa bagenzi be gukina uyu mukino.

Yagize ati ”Umukino w’amagare maze kubona ko ari mwiza ngereranyije na mbere nkiwujyamo kuko ubu namaze kubona ko umfitiye akamaro kuko ubu hari byinshi nikemurira ntabyatse ababyeyi, ndaruhuka kubera uyu mukino, sinari nzi ko nakurira indege nabyo nabigezeho ndetse n’ibindi bijyanye n’amikoro y’umuryango nagiye mbafasha.

Nkurikije ibyo naboneye muri uyu mukino nakangurira abakobwa bagenzi banjye kuwukina kuko urafasha cyane kuko ntiwanatuma hari ikindi kiguhuza ndetse wanakurinda kugira irari ry’ibintu runaka kuko ubasha kubyigurira”
Girubuntu ngo yifuza ko yazakomereza hanze y’U Rwanda akajay gukina yo nk’ababigize umwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KOMEREZAHO SHA IMANA IBIGUFASHEMO.

GASANA yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka