Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Nyuma y’uko agace ka Nyuma ka Tour du Rwanda kagizwe n’ibirometero 108 kakinirwaga mu Mujyi wa Kigali kegukanywe na Okubamariam Tesfom ukomoka muri Eritrea, Tour du Rwanda ya 2016 yose yegukanywe na Ndayisenga Valens.

Valens Ndayisenga mu byishimo nyuma yo gusoza irushanwa ari we wa mbere
Valens Ndayisenga mu byishimo nyuma yo gusoza irushanwa ari we wa mbere
Valens Ndayisenga ni we munyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda inshuro ebyiri
Valens Ndayisenga ni we munyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda inshuro ebyiri

Ayegukanye nyuma yo guhigika bagenzi be , mu marushanwa yazungurutse mu gihugu cyose mu birometero bingana na 806.4, akaba abisoje akoresheje 21h15min 21sec.

Valens Ndayisenga ni we mukinnyi wenyine ubashije kwegukana iri rushannwa inshuro ebyiri, akaba yanakoze amateka nk’umunyarwanda ubashije kuba muri batatu begukanye uduce twinshi mu irushannwa rimwe .

Valens Ndayisenga mu byishimo nyuma yo gusoza irushanwa ari we wa mbere
Valens Ndayisenga mu byishimo nyuma yo gusoza irushanwa ari we wa mbere
Aha naho bahanyuze
Aha naho bahanyuze
Abakinnyi bazenguruka mu bice bya Kibagabaga na Nyarutarama
Abakinnyi bazenguruka mu bice bya Kibagabaga na Nyarutarama

Iri rushannwa ryatangiriye i Kigali bakina agace kitwa Prologue, rikomereza mu Karere ka Ngoma, rihava rigana Karongi, rinyura Rusizi rikomereza Huye, rigana Musanze rikomereza Kigali ari naho risoreje kuri iki cyumweru tariki ya 20-Ugushyingo 2016.

Valens Ndayisenga yongeye kuzamura ibendera ry'u Rwanda
Valens Ndayisenga yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda
Abakinnyi banazengurukaga iruhande rwa Stade Amahoro
Abakinnyi banazengurukaga iruhande rwa Stade Amahoro
Ikibuga cya Stade Amahoro ....
Ikibuga cya Stade Amahoro ....

Valens Ndayisenga akurikiwe na mugenzi we bakinana mu ikipe ya Dimension Data ariwe Eyob Metkel ndetse na Okubamariam Tesfom Ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea

Valens Ndayisenga yakomeje kugendana n'abakinnyi ba Dimension data
Valens Ndayisenga yakomeje kugendana n’abakinnyi ba Dimension data
Abakinnyi benshi bagenderaga mu gikundi kimwe
Abakinnyi benshi bagenderaga mu gikundi kimwe

Uko isiganwa rirangiye abakinnyi bakurikirana muri rusange ( igihe abakurikiye uwa mbere abarusha)

1. NDAYISENGA Valens (Dimension Data for Qhubeka) 21:15:21
2. EYOB Metkel (Dimension Data for Qhubeka) 0:39
3. OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea) 1:30
4. ARERUYA Joseph (Club Les Amis Sportifs de Rwamagana) 2:52
5. GEBREIGZABHIER Amanuel (Dimension Data for Qhubeka) 4:05
6. HAYLAY Kbrom (Ethiopia) 4:13
7. BURU Temesgen (Ethiopia) 4:47
8. BUSSARD Dimitri (Suisse Meubles Descartes) 5:03
9. NSENGIMANA Jean Bosco (Stradalli - Bike Aid) 5:03
10. KANGANGI Suleiman (Kenyan Riders Downunder) 5:24
11. RUGG Timothy (Lowestrates.ca) 5:59
12. BYUKUSENGE Patrick (Club Benediction de Rubavu) 6:11
13. BENEKE Calvin (South Africa) 8:13
14. AFEWERKI Elyas (Eritrea) 8:52
15. RUHUMURIZA Abraham (Rwanda) 9:05
16. WACHENDORF Brett (Lowestrates.ca) 10:45
17. UWIZEYEJean Claude (Club Les Amis Sportifs de Rwamagana) 12:46
18. BYUKUSENGE Nathan (Rwanda) 14:31
19. GREENE Edward (Lowestrates.ca) 16:26
20. GEBRESILASSIE Estifanos Kebede (Ethiopia) 17:43
21.HATEGEKA Gasore (Rwanda) 17:48

Uko mu gace ka nyuma abakinnyi bari baje bakurikiranye kuri iki cyumweru ( igihe abakurikiye uwa mbere abarusha)

1 OKUBA MARIAM Tesfom Eritrea 2:43:21
2 EYOBMetkel Dimension Data for Qhubeka ,,
3 NDAYISENGA ValensDimension Data for Qhubeka 0:03
4 GEBREIGZABHIER AmanuelDimension Data for Qhubeka 0:19
5 AFEWERKI Elyas (Eritrea) ,,
6 RUGG Timothy (Lowestrates.ca) 0:41
7 ARERUYA Joseph Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 0:54
8 GOLDSTEIN Omer (Cycling Academy Team) ,,
9 BUSSARD Dimitri (Suisse Meubles Descartes) 0:58
10 PAROZ Justin (Suisse Meubles Descartes) ,,
11 BURU Temesgen (Ethiopia) ,,
12 WACHENDORF Brett (Lowestrates.ca) ,,
13 KANGANGI Suleiman (Kenyan Riders Downunder) ,,
14 RUHUMURIZA Abraham (Rwanda) ,,
15 BENEKE Calvin (South Africa) 1:01
16 HATEGEKA GasoreRwanda ,,
17 HAYLAY Kbrom (Ethiopia) ,,
18 UWIZEYE Jean Claude (Club Les Amis Sportifs De Rwamagana) 1:05
19 BYUKUSENGE Nathan (Rwanda) 1:08
20 HAYLEMARYAM Kibrom Teklebrhan (Ethiopia) 1:17
21 FOSING Robert (SNH Vélo Club) 2:54
22 HAMZA Abderrahmane Mehdi (Algeria) 3:06
23 NSENGIMANA Jean Bosco (Stradalli - Bike Aid) 3:19
24 BYUKUSENGE Patrick (Club Benediction de Rubavu) ,,
25 NDUWAYO Eric (Rwanda) 3:44

Andi mafoto yaranze isiganwa uyu munsi

Mugisha Samuel mu gikundi, aha yari yamaze kwizera ighembo cy'uwitwaye neza mu kuzamuka
Mugisha Samuel mu gikundi, aha yari yamaze kwizera ighembo cy’uwitwaye neza mu kuzamuka
Uruganda rwa Skol na rwo rwarigaragaje cyane muri iri siganwa
Uruganda rwa Skol na rwo rwarigaragaje cyane muri iri siganwa
Valens yubika igare ...
Valens yubika igare ...
Rugg Thimothy witwaye neza muri iri siganwa, yarisoje atorohewe n'umunaniro
Rugg Thimothy witwaye neza muri iri siganwa, yarisoje atorohewe n’umunaniro
Valens Ndayisenga n'ababyeyi be
Valens Ndayisenga n’ababyeyi be
Aha naho ni Gacuriro, mu nkengero z'aho amagare yacaga
Aha naho ni Gacuriro, mu nkengero z’aho amagare yacaga
Aha bakunda kuhita "Bannyahe"
Aha bakunda kuhita "Bannyahe"
Areruya Joseph na Ndayisenga Valens mbere yo guhaguruka
Areruya Joseph na Ndayisenga Valens mbere yo guhaguruka

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

biradushimishije ko areruya Joseph yegukanye tour du Rwanda mukomerezaho basore turabakunda

mutoniwase sarah yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

Nange Ndifuza Kumera Nkabo Murakoze

Manzi Eric yanditse ku itariki ya: 5-02-2017  →  Musubize

turabakunda cyane kutugezaho udushya

ntawasi yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

turabakunda cyane kutugezaho udushya

ntawasi yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

Would like to join you in jubilation.

Congratulations.

Peter yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Harya bazane za Cameroun, Nigeria, Ghana n’abandi bajya baduhondagura muri Football. Asyigari weeee. Na nyina w’undi abyara umuhungu

Kagwa yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

manawe ndi shimye nubwo murwanda twabuze umupira ariko hari igare umusorewacu nakomeze tumurinyuma

nteziryayo virgire yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Uyu muhungu Valensi nuwo gushimirwa cyane.kandi a gashyigikirwa.turifufa ko na foot yakora uko ishoboye kugirango iterentera ishishije ntigace intege abakriar.

umukunzi alfred yanditse ku itariki ya: 20-11-2016  →  Musubize

KDI NI IYABANYARWANDA TWESE

NZABACAHE PASCAL yanditse ku itariki ya: 20-11-2016  →  Musubize

INSTINZI YE
TURAYISHIMIYE

NZABACAHE PASCAL yanditse ku itariki ya: 20-11-2016  →  Musubize

UBUSE KUKI INKURU MUTAYIRANGIJE NGO TUMENYE ABANYARWANDA BAHEMBWE BOSE

Theo yanditse ku itariki ya: 20-11-2016  →  Musubize

Oyeee Valens,This is made in Rda

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka