Uwizeyimana na Girubuntu nibo babaye aba mbere mu isiganwa ry’amagare ryo kwibuka

Uwizeyimana Boneventure na Girubuntu Jeanne D’Arc nibo begukanye umwanya wa mbere mu bagabo no mu bagore mu isiganwa ry’amagare ryo kwibuka abazize Jenoside, ryabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu tariki 15/06/2013.

Abagabo basiganwaga intera ya Kilometero 107, bahagurukira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro berekeza mu Bugesera bagakatira i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’ u Burundi, bakagaruka i Nyanza.

Abagore bo, basiganwe intera ya Kilometetero 20 bakaba bahagurukiye i Nyanza, basoreza isiganwa i Nyamata mu kerere ka Bugesera.

Mu bagabo 35 bitabiriye iryo siganwa, Uwizeyimana Bonaventure yabarushije kwihuta, maze intera ya Kilometero 107 ayirangiza akoresheje amasaha 2, Iminota 47 n’amasegonda 25.

Uwizeye Jean Claude niwe wegukanye umwanya wa kabiri akaba yakoresheje amasaha 2 iminota 48 n’amasegonda 4, naho Nathan Byukusenge yegukana umwanya wa gatatu nyuma yo gukoresha amasaha 2, iminota 50 n;amasegonda 16.

Abraham Ruhumuriza yegukanye umwanya wa kane, naho Gasore Hategeka aza ku mwanya wa gatanu.

Uwizeyimana Boneventure.
Uwizeyimana Boneventure.

Mu bagore, Girubuntu Jeanne D’Arc niwe wasize abandi maze intera ya Kilometero 20 ayirangiza mu minota 29 n’amasegonda 20, akurikirwa na Niyonsaba Clementine wakoresheje iminota 30 n’amasegonda 33, naho Ingabire Benita aza ku mwanya wa gatatu akoresheje iminota 30 n’amasegonda 34.

Nyuma yo gutanga ibihembo bigizwe n’imidari aho uwa mbere mu bagabo no mu bagore yahabwanga umudari wa zahabu, uwa kabiri agahabwa uwa Bronze naho uwa gatatu agahabwa uwa Argent, hakurikiyeho umuhango wo kwibuka abari abakunzi b’umukino w’amagare bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uwo muhango waranzwe n’ibiganiro, hanashyizwe ku mugaragaro umwe mu mazina y’abibukwa bagize uruhare mu guteza imbere iwo mukino bakaza kuzira Jenoside.

Muri bo hari Gasinzigwa Edouard na Gahutu Theophile, bakinaga mu ikipe ya Ciney Elmay, Kayumba na Kayibanda bakinaga mu ikipe ya Rwamagana, Ariette wakinaga mu ikipe ya Gisenyi.

Hari kandi Musoni Francois wakinaga mu ikipe ya Butare, Sakumi Anselme wari umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare na Gasato wakanikaga amagare y’ikipe y’igihugu.

Tariki 14/06/2013, abakinnyi ndetse n’abayobozi bwa FERWACY bari babanje gusura urwibutsi rwa Jenoside rwa Gisozi, maze ku mugoroba wo kuri uwo munsi, hanerekanwa filime yiswe ‘Rising From Ashes’ ivuga ku mateka y’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare n’uburyo uwo mukino wiyubatse nyuma ya jenoside kugeza ubu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka