Uwizeyimana Bonaventure yegukanye isiganwa ’Farmers Circuit ’

Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction Club yegukanye isiganwa ry’amagare ryiswe ”Farmers Circuit.”

uwizeyimana Bonavanture akirenga umurongo
uwizeyimana Bonavanture akirenga umurongo

Iri siganwa ryari ryahagurutse mu Mujyi wa Kayonza risoreza mu Mujyi wa Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018.

Ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, abakinnyi bakuru b’amakipe icyenda agize federasiyo y’umukino w’amagare(Ferwacy) bahagurukaga mu mujyi wa Kayonza berekeza mu mujyi wa Muhanga aho bakoze ibilometero 21.

Ku ikubitiro,abakinnyi Tuyishime Ephrem, Gasore Hategeka na Uwizeyimana Bonaventure bahise bacomoka mu itsinda, bafite intego yo kwegukana isiganwa ry’uyu munsi.

Bageze Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, umukinnyi Twizerane Matthieu umwe mu basore bari bitezwe kwitwara neza uyu munsi yaje gusigwa n’igikundi yari arimo.

Hasigaye umusozi umwe mbere ko basoreza mu mujyi wa Muhanga,niho abasore Munyaneza Didier, Gasore Hategeka, Byukusenge Patrick na Uwizeyimana Bonaventure bakomeje gusiga igikundi cyari kibakurikiye intera y’iminota itatu.

uwizeyimana Bonavanture amenyereweho ubuhanga muri uyu mukino kuburyo atatunguranye uyu munsi
uwizeyimana Bonavanture amenyereweho ubuhanga muri uyu mukino kuburyo atatunguranye uyu munsi

Nyuma y’akazi gakomeye n’amayeri menshi niho Uwizeyimana Bonaventure yahe gusiga bagenzi be abasha gusesekara i Muhanga ku mwanya wa mbere nyuma y’ibirometero 121.

Nzayisenga Valentine w’imyaka 15 ukinira ya Benediction niwe witwaye neza mu bakobwa nyuma y’ibirometero 92.

Isiganwa ritangiza Rwanda Cycling Cup ryaje kwigukanwa na Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu mu kiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Farmers’ Circuit ni isiganwa rya kabiri ku ngengabihe ya Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka.
ISiganwa ritaha ryitiriwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (Race to Remember) rizaba tariki 09 Kamnea 2018, aho rizatangirira i Kigali rigasorezwa i Nyamagabe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka