Uwizeyimana Bonaventure ashobora kwerekeza ku mugabane w’Uburayi

Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare Uwizeyimana Bonaventure, ashobora kuzerekeza ku mugabane w’Uburayi mu ikipe y’ingimbi ya Europcar, ijya initabira isiganwa ry’amagere ‘Tour de France’ rya mbere ku isi kugeza ubu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa, avuga ko Uwizeyimana w’imyaka 21, yakunzwe cyane na Jean-René Bernaudeau; umuyobozi w’ikipe ya Europcar iherereye mu gihugu cy’Ubufaransa, nyuma y’aho uwo musore yigaragarije mu isiganwa ‘La Tropicale Amissa Bongo’ riheruka kubera muri Gabon akaba uwa mbere muri kamwe mu duce (etapes) icyenda twari turigize.

Mu gihe ibiganiro hagati ya Uwizeyimana n’iyo kipe bigenze neza, yakwerekeza ku mugabane w’Uburayi muri Kamena uyu mwaka nk’uko ikinyamakuru L’Equipe kibivuga, akabanza kumenyera ikirere cyaho mbere yo gutangira imyitozo ndetse n’amarushanwa.

Uwizeyimana Bonaventure yashimwe n'umuyobozi wa Europcar ubwo yari amaze kwegukana umwanya wa mbere mu gace ka gatanu ka La 'Tropicale Amissa Bongo'.
Uwizeyimana Bonaventure yashimwe n’umuyobozi wa Europcar ubwo yari amaze kwegukana umwanya wa mbere mu gace ka gatanu ka La ’Tropicale Amissa Bongo’.

Naramuka agiye muri iyo kipe, Uwizeyimana uri mu myitozo muri Afurika y’Epfo aho asanzwe yitoreza, azashyirwa mu ikipe ya Europcar y’abakinnyi bato (reserve), yitwa Vendée U, ahaturuka abakinnyi bajya mu ikipe nkuru.

Uwizeyimana ukinira mu Rwanda ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu, yamenyekanye mu mukino w’amagare mu Rwanda mu myaka itatu ishize, ubwo yigaragazaga mu masiganwa y’amagare yategurwaga mu Rwanda, nyuma atangira gushyirwa mu ikipe y’igihugu yagiye yitabira amasiganwa mpuzamahanga harimo na Tour du Rwanda.

Uko kujya mu masiganwa akomeye byatumye amenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga, bituma atoranywa mu bakinnyi bakiri batoya bajyanywe kwitoreza mu buryo buhoraho mu kigo cy’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi giherereye muri Afurika y’Epfo, akaba ariho n’ubu aherereye we n’undi munyarwanda Hadi Janvier.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka