Uwayezu niwe mukobwa rukumbi ukanika amagare ya Siporo mu Rwanda no muri Afurika

I Musanze mu kigo cy’umukino w’amagare ari na cyo cya mbere muri Afurika, harabarizwa umukobwa watangiye umwuga wo gukanisha amagare akoreshwa mu marushanwa y’amagare.

Uwayezu Sandrine w’imyaka 21, yamaze kuba umukobwa wenyine ukora uyu mwuga muri Afurika, mu gihe abasanzwe bakanisha amagare asanzwe, ariko adakoreshwa mu marushanwa y’amagare yemewe.

Kugeza ubu afatanya na bagenzi be gutunganya amagare azifashishwa muri Tour du Rwanda 2017, akazaba ashinzwe gukurikirana ikipe ya Lowestrates.ca yo muri Canada.

Uwayezu Sandrine i Musanze aho akanishiriza amagare
Uwayezu Sandrine i Musanze aho akanishiriza amagare

Johnattan Jock Boyer, Umunyamerika wagize uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, abona ari ibintu bidasanzwe kuba u Rwanda rufite umukobwa ukanisha amagare y’abakinnyi.

Avuga ko no muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bateye imbere bafite umukobwa umwe gusa.

Ateranya amasera y'ipine
Ateranya amasera y’ipine

Uwayezu Sandrine yabwiye Kigali Today ko yakunze gukanisha amagare kuko mbere yari asanzwe ari umukanishi w’imodoka aho yari arangije amashuri yisumbuye mu bukanishi (Mechanique Automobile).

Ati “Sinavuga ko hari umuntu runaka nabikuyeho ubu intego mfite ni ukubigira umwuga kuko ubu ndi kubyiga kandi mbikunze.

"Ubu igare ry’umukinnyi riramutse rigize ikibazo nko gutobokesha ipine ari mu isiganwa, gutobokesha, guhindura iringi, ibibazo by’amapine bisanzwe, ibyo ndabikora"

Mu masegonda atarenze 22 ngo ikibazo cy'ipine cyangwa gutobokesha aba yagikemuye
Mu masegonda atarenze 22 ngo ikibazo cy’ipine cyangwa gutobokesha aba yagikemuye

Avuga ko nyuma y’amezi abiri amaze muri aka kazi, ageze ku rwego rumushimishije kuko iby’ingenzi byinshi asigaye abasha kubikora bitarenze amasegonda 22.

Yadutangarije ko ubu yamaze kubigira umwuga kandi abona iby'ingenzi yamaze kubimenya
Yadutangarije ko ubu yamaze kubigira umwuga kandi abona iby’ingenzi yamaze kubimenya

Usibye Uwayezu Sandrine uzaba ufasha ikipe Lowestrates.ca, u Rwanda rufite abandi bakanishi 12 bazaba bafasha amakipe yose azaba yitabiriye Tour du Rwanda izatangira kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017.

Bagenzi be bamaze kubimenyera barimo Rafiki Jean de Dieu bari mu bamufasha kumenyera umwuga
Bagenzi be bamaze kubimenyera barimo Rafiki Jean de Dieu bari mu bamufasha kumenyera umwuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Umva wowe wipfobya uwo mwana abobandi ntago bakanika ariya magare wibukeko Atari nigare wajya nyabugogo cg mu masoko hano mu Rwanda NGO uribone bivuzengo kuyakanika bisaba ubuhanga

Nathalie yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Bavuze amagare ya siporo Ariko !
Mutubwire abandi muzi mwe

Hd yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

ok ni byiza ko u Rwanda rukomeza kwihesha agaciro mu buryo bwose. Naryo ni ishema ry’igihugu ko abanyarwandakazi bamaze kuba indashyikirwa muri gahunda zose z’igihugu. Biratangaje ko umwari nka UWAYEZU, mu gihe cy’amasegonda 22 abamaze gukora reparation y’igare nka ririya ry’ubwenge rigakomeza amasiganwa!! congratulation to her!

UWAMUNGU JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Abanyamakuru mugeraho mukatubeshya abakobwa bakora ubukanishi bw’amagare nibenshi rwose mwitubeshya.

lili yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

hhhhhh abakobwa bakanika amagare hano murwanda wababara ababanyamakuru bikigihe nibmutubwira ngo tujye dusorera inkuru zanyu mwirirwa mutubeshya

huhuhu yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka