Umwongereza Ethan Vernon yegukanye agace ka mbere ka #TdRwanda23

Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yo mu Bubiligi ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali gasorezwa i Rwamagana

Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa ine zuzuye, aho hahagarutse abakinnyi 93, ni mu gihe Lars Craps ukinira ikipe ya Soudal-Quickstep yo mu Bubiligi atabashije guhaguruka.

Ku i Saa ine n’iminota 23 nya yo kugenda kilometero icyenda ni bwo isiganwa nyirizina ryatangiye kubarwa.

Bakimara kugenda kilometero ebyiri, ni bwo abakinnyi batatu ari bo Fouche (Bolton), Perry (EF Education) na Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda baje gutoroka abandi batangira kuyobora isiganwa, gusa nyuma Perry yaje kugira ikibazo arasigara isiganwa ritangira kuyoborwa na Nsengimana Jean Bosco kugera binjiye mu mujyi wa Rwamagana.

Uyu mujyi bagombaga kuwuzenguruka inshuro eshanu, ariko bakimara kurangiza inshuro ya mbere aba babiri b’imbere igikundi cyaje guhita kibashyikira batangira kugenda rimwe bose.

Abakinnyi bakomeje kuzenguruka ariko bagendera hamwe, maze Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yo mu Bubiligi aza kubanyura mu rihumye yegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali gasorezwa i Rwamagana.

Ethan Vernon wegukanye agace k'uyu munsi
Ethan Vernon wegukanye agace k’uyu munsi

Kuri uyu wa Mbere isiganwa rirakomeza hakinwa agace ka kabiri, aho abasiganwa bahagurukira mu mujyi wa Kigali (Car Free Zone) ku i Saa tatu za mu gitondo berekeza mu karere ka Gisagara aho bazakora intera ya kilometero 132.9.

ANDI MAFOTO MENSHI YARANZE IRI SIGANWA KANDA HANO

AMAFOTO: Niyonzima Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka