Umuyobozi wa FERWACY azitabira ibirori byo gusoza Tour de France

Bayingana Aimable, uyobora ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) azaba ari Champs-Elysées mu Bufaransa ku cyumweru tariki 22/07/2012 aho azaba yagiye kwifatanya n’abakunzi b’isiganwa rizwi ku izina rya Tour de France rizasozwa kuri uwo munsi.

Bayingana niwe watangije isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda mu mwaka wa 2009 abifashijwemo n’ikipe y’Abafaransa bo mu majyepfo y’uburengerazuba bakora uyu mukino.

Uyu mugabo kandi ni nawe wakanguriye Jonathan Boyer kwitabira Tour de France. Jonathan Boyer niwe Munyamerika wa mbere witabiriye Tour de France muri 1981.

Bayingana niwe wateje imbere ibijyanye n’isiganwa ry’amagare mu Rwanda, akaba ari nawe wazanye Jonathan Boyer gutoza ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku magare; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa dukesha iyi nkuru.

Kuwa kane tariki 19/07/2012 irushanwa rya Tour de France ryari rigeze kuri etape ya 17. Alejandro Valverde ukomoka muri Espagne niwe waje ku mwanya wa mbere kuva ahitwa Bagnères-de-Luchon berekeza Peyragudes hareshya na kilometero 143.5.

Kuri uyu wa gatanu abasiganwa barasiganwa km 222.5 barava ahitwa Blagnac basoreze ahitwa Brive-la-Gaillarde.

Muri rusange, Umwongereza uwitwa Bradley Wiggins niwe uri ku isonga akaba amaze gukoresha igihe kingana n’amasaha 78:28:02.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 99, rizasozwa ku cyumweru aho abasiganwa bazahaguruka ahitwa Rambouillet basoreze Champs-Élysées i Paris.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyew uyu Mugabo Aimable Bayingana mbona akunda imikino kandi nta amaranga mutima abigiramwo kuko ndibuka uwitwa Ruhumuliza Abraham amaze kwigira STAR ko yagaruwe kumurongo nyuma yi ibihano yari yafatiwe ni ishyirahamwe...Ibi rero bijye bibera URUGERO nandi mashyirahamwe yatwiciye imikino ikaba yarasubiye inyuma, arangwa ni ibimenyena aho habaho IKIPE IMWE izindi ukagirango ziba ziyihereje, kandi mumaze kubona aho bitugejeje. Aha ndavuga FERWAFA, FERWABA.....Nimwikubita agashyi nibabananira mugishe inama ISHYIRAHAMWE RYA AMAGARE MU RWANDA kuko ariryo ryonyine dusigaranye mu Rwanda riora ibintu biri kuri gahunda

Magorwa Patrick yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka