Umunyarwanda Uwizeye Jean Claude yasinye mu ikipe yo muri Guadeloupe

Jean Claude Uwizeye usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu mu mukino wo gusiganwa mu magare, yabonye ikipe nshya yitwa Excelsior de Baie Mahault yo muri Guadeloupe

Kuri iki Cyumweru umunyarwanda Jean Claude Uwizeye wamenyekanye cyane mu ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Excelsior de Baie Mahault ibarizwa muri Guadeloupe.

Jean Claude Uwizeye yasinye amasezerano y'umwaka umwe
Jean Claude Uwizeye yasinye amasezerano y’umwaka umwe

Jean Claude Uwizeye yagiye yegukana amarushanwa atandukanye akinirwa mu Rwanda, muri Tour du Rwanda 2018 yayisoje ari ku mwanya wa kabiri, mu gihe 2017 naho yari yabaye uwa kabiri muri Tour of Eritrea.

Muri 2019 ubwo yakiniraga ikipe ya Les Sables Vendée CC yahoze yitwa Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière mu Bufaransa yaje kwegukana isiganwa ryitwa Tour de Guyane, nyuma aza guhita asinyira ikipe ya Pédale Pilotine- Blue Car muri Martinique atabashije gukinira kubera COVID-19.

Jean Claude Uwizeye yanakoze imyitozo ya mbere kuri iki Cyumweru
Jean Claude Uwizeye yanakoze imyitozo ya mbere kuri iki Cyumweru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka