Umunyarwanda Hadi Janvier yatwaye igihembo muri la Tropicale Amissa Bongo

Umusore w’umunyarwanda Hadi janvier yatwaye igihembo cy’uwagaragaje imbaraga mu guhatana mu isiganwa ku magare rya la Tropicale Amissa Bongo.

Ni nyuma y’aho ku munsi wa mbere w’irushanwa La Tropicale Amissa Bongo, umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana atwariye igihembo cy’umukinnyi waje ku mwanya wa mbere mu batarengeje imyaka 23.

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa abasiganwa bahagurukiye mu Mujyi wa Okondja berekeza mu Mujyi wa Franceville ari naho baje gusoreza ku rugendo rwareshyaga na Kilometero (170km) ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.

Hadi Janvier yahawe igihembo cy'umukinnyi wahatanye kurusha abandi.
Hadi Janvier yahawe igihembo cy’umukinnyi wahatanye kurusha abandi.

Umunya Tuniziya CHTIOUI Rafaâ ukinira Sky Dive Dubai wari watwaye agace ka mbere yongeye gutwara akandi gace, akurikirwa n’umufaransa Yohann Gene naho ku mwanya wa gatatu haza umunya Eritereya OKUBAMARIAM Tesfom.

Umunyarwanda Hadi janvier yaje guhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu guhatana (Prix de la combativité) nyuma yo kuyobora abandi kuva kuri Kilometero 20 nyuma bakaza kumushyikira habura Kilometero ebyiri gusa ngo urugendo rwa kilometero 170 rurangire.

Hadi yayoboye isiganwa baza kumushyikira benda gusoza.
Hadi yayoboye isiganwa baza kumushyikira benda gusoza.

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa nayo ikaba yahawe igihembo nk’ikipe yaje ku mwanya wa mbere mu makipe ahagarariye umugabane w’Afrika ariyo Gabon, Burkina Faso, Cameroun, Algeria, Côte d’Ivoire, Eritereya, Maroc, Afrika y’epfo ndetse n’u Rwanda.

Ikipe y'u Rwanda yaje ku mwanya wa mbere mu makipe ahagarariye Afurika.
Ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa mbere mu makipe ahagarariye Afurika.

Ku wa gatatu taliki ya 18/02/2015 araba ari umunsi wa gatatu w’irushanwa aho abasiganwa baza kuba bahaguruka mu gace ka MOUNANA berekeza ahitwa KOULAMOUTOU mu ntera iza kuba ireshya na kilometero 157, biteganijwe ko Isiganwa riza gutangira ku isaha ya Saa ine zo mu Rwanda.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ibyonibyo,guhemb’akoze

nsabimana yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Congratulations kuri Hadi kandi nakomereze aho

Natasha yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

turatera imbere mu mukino wamagare, basore bacu mukomerezaho

kubwayo charles yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

bakomereze aho tubaaftiye iry’iburyo maze bazahaserukane umucyo

rurangwa yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

abanyarwanda turimo turabona umukinowacu ariwo wo gutwara amagare

ISHIMWE Pacifique peter yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka