Umunya-Ukraine Budiak yegukanye agace ka Musanze-Kigali

Budiak Anatoli ukinira ikipe ya Terenganu Polygon Cycling Team, ni we wegukanye agace kavaga Musanze berekeza mu Mujyi wa Kigali.

Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa ine zuzuye imbere y’isoko rya Musanze, ritangira ariko ritarimo Umunyarwanda Mugisha Samuel warwaye, nyuma gato isiganwa rigitangira Axel Laurance wigeze no kwambara maillot jaune, ahita ava mu isiganwa.

Nk’ibisanzwe isiganwa rigitangira abakinnyi bagerahezaga gutoroka, ariko uwo byaje guhira ni Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco, wanarwanaga no kugumana umwambaro w’umukinnyi uhiga mu kuzamuka, aza no kwegukana amanota yo kuzamuka ku misozi itatu ya mbere.

Bageze mu mujyi wa Gicumbi, Nsengimana Jean Bosco n’abari batangiye kuyobora isiganwa baje gusigara, igikundi nacyo kiza gushyikira abakinnyi b’imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umunya ukraine nibura yagize akanya ko kwishima kuko ibiri kubera iwabo byanatuma acika intege ntakine neza. Kuba bamworohereje avatwara ako gace k isiganwa ni motivation imuha gukomeza kwishimira isiganwa.

Rinda yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka