Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan yegukanye Tour du Rwanda 2023

Hennok Mulueberhan ukinira ikipe ya Green Project ni we wegukanye isiganwa "Tour du Rwanda" ryari rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda

Uyu munya-Eritrea yegukanye iri siganwa nyuma y’aho yari yambaye Maillot Jaune kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakinwaga agace ka karindwi ka Tour du Rwannda kavaga i Nyamata bagasoreza kuri Mont Kigali.

Umunya-Eritrea Hennok yegukanye Tour du Rwanda 2023
Umunya-Eritrea Hennok yegukanye Tour du Rwanda 2023

Mu gace ka nyuma kakiniwe mu mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru, Hennok yakinaga acungana n’abandi bakinnyi batatu bari imbere ku rutonde rusange kuko uwa kabiri banganyaga ibihe ariko bagatandukanywa n’uko bagiye bitwara mu duce twose nk’uko amategeko abiteganya.

Henok Mulueberhan abaye umukinnyi wa kane wo muri Eritrea wegukanye Tour du Rwanda, nyuma ya Daniel Tekleheimanot wayegukanye 2010, Merhawi Kudus ayegukana 2019, Natnael Tesfazion ayegukana 2020 na 2022.

Hennok Mulueberhan mu gace k’uyu munsi nako yagasoje ari ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 4 n’amasegonda 52, aho yanganyije ibihe n’abandi bane bamukurikiye.

Hennok ahise yegukana Tour du Rwanda akoresheje muri rusange amasaha 28, iminota 58 n’isegonda rimwe, akaba abinganya n’umutaliyani Walter Calzoni, ariko Hennok akamuza imbere kuko yitwaye neza mu duce twose harimo n’ako yegukanye.

Henok Mulueberhane yishimira kwegukana Tour du Rwanda 2023
Henok Mulueberhane yishimira kwegukana Tour du Rwanda 2023

Urutonde rusange nyuma y’irushanwa ryose:

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka