Umunya-Eritrea Biniam Girmay yegukanye agace Karongi-Musanze (AMAFOTO)

Umunya-Eritrea Biniam Girmay niwe wegukanye agace ka Kilometero 138,7 kavaga Karongi gasorezwa mu mujyi wa Musanze

Nyuma y’ibilometero 100 isiganwa riri kuyoborwa n’abanyrwanda birangiye agace ka gatanu kegukanywe na Girmay, aho atanze Areruya Joseph kwambuka umurongo.

 GHIRMAY Biniyam yishimira kwegukana agace k'uyu munsi
GHIRMAY Biniyam yishimira kwegukana agace k’uyu munsi

Abakinnyi 72, nibo basinye ko bari bwitabire agace k’uyu munsi, aho abakinnyi bahagurutse mu mujyi Karongi ku I Saa ine zuzuye, umujyi uri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Bamaze kugenda Kilomtero enye gusa, Mugisha Moise yahise mu gikundi agenda wenyine, nyuma yahoo gato Merhawi Kudus yahise agongana na mugenzi we Contereras, ariko ntiyrai impanuka ikomeye kuko Kudus yahise yongera arahagruka akomeza irushanwa.
Abakinnyi bandi barimo Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Bykusenge Patrick, Manizabayo Eric , Munyaneza Didier ndetse n’abandi baje kuva mu gikundi nabo binjira mu itsinda riyoboye isiganwa, batangira gushyiramo ikinyuramo cy’iminota kugera n’aho yaje kuba iminota ine.

Iki gikundi cy’abakinnyi 12 bakomeje kuyobora isiganwa, barenga imisozi ya Rutsiro, bagera I Rubavu aho batungukiye Pfunda, banyura Sashwara, bakiri kumwe ari abakinnyi 12

Ni isiganwa nk’uko byagenze ku munsi w’ejo, Merhawi Kudus atigeze yigora ashaka gusoga abandi, gusa akaba yagendaga acungana n’abakinnyi bakurikiranye nawe ku rutonde rusange.

Bageze mu mujyi wa Musanze, abakinnyi icyenda nibo basigaye bari guhatana ngo begukane agace k’uyu munsi, ariko umunya-Eritrea w’imyaka 18 Biniam Girmay
Yaje gutsinda Areruya Joseph bahanganiye muri mtero za nyuma, yegukana agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2019.

Niba ushaka kumenya uko isiganwa ryagenze kuva Karongi kugera Musanze kanda HANO

Uko GHIRMAY Biniyam yabaye uwa mbere

Uko bakurikiranye uyu munsi n’igihe barushijwe n’uwa mbere

1 GHIRMAY Biniyam Eritrea 3:42:01
2 ARERUYA Joseph Delko Marseille Provence ,,
3 TUREK Daniel Israel Cycling Academy ,,
4 MUNYANEZA Didier Benediction Excel Energy ,,
5 BELLICAUD Jeremy France ,,
6 MUGISHA Moise Rwanda ,,
7 GUILLONNET Adrien Interpro Cycling Academy ,,
8 KIPROTICH LANGAT Geoffrey Kenya ,,
9 NDAYISENGA Valens Rwanda 0:03
10 MANIZABAYO Eric Benediction Excel Energy 0:47

Urutonde rusange nyuma y’agave ka gatanu

1 Merhawi KUDUS Astana Pro Team 17H33’37"
2 Rein TAARAMAE Direct Energie 17H33’54"
3 Matteo BADILATTI Israel Cycling Academy 17H34’22"
4 Hernan Ricardo AGUIREE CAIPA Interpro Cycling Academy 17H34’37"
5 Sirak TESFOM ERYTHREE 17H37’51"
6 David LOZANO RIBA Team Novo Nordisk 17H38’17"
7 Suleiman KANGANGI Kenya 17H38’33"
8 Didier MUNYANEZA Benediction Excel Energy 17H38’37"
9 Jeremy BELLICAUD Equipe De France Espoirs 17H39’56"
10 Joseph ARERUYA Delko Marseille Provence 17H40’14"

Amwe mu mafoto yaranze uru rugendo

Areruya Joseph yasoje ku mwanya wa kabiri uyu munsi
Areruya Joseph yasoje ku mwanya wa kabiri uyu munsi
Merhawi Kudus mbere yo guhaguruka
Merhawi Kudus mbere yo guhaguruka

Andi mafoto menshi kuri aka gace wakanda HANO

Amafoto:MUZOGEYE Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka