Umunya-Eritrea Biniam Girmay yakoze amateka mu isiganwa “Giro d’Italia"

Umunya-Eritrea Biniam Girmay wigeze kwegukana agace mu isiganwa rya Tour du Rwanda, yakoze andi mateka yo kwegukana mu irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Giro d’Italia

Mu gace ka 10 k’isiganwa ribera mu Butaliyani rizwi nka Giro d’Italia, rikaba rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye ku isi aho akinwa n’amakipe nayo yakomeye yabigize umwuga, Umunya-Eritrea Biniam Girmay wigeze kwegukanamo agace muri Tour du Rwanda yakozemo amateka.

Uyu munya-Eritrea Biniam Girmay kuri ubu ukinira ikipe yitwa Intermarché–Wanty–Gobert Matériaux yegukanye aka gace kavaga ahitwa Pescara berekeza Jesi kari gafite intera ya kilometero 196, aho yakoreshej amasaha 4, iminota 32 n’amasegonda 7.

Biniam Girmay uheruka no kwegukana umudali wa zahabu muri shampiyona y’isi y’amagare mu batarengeje imyaka 23, abaye umunya-Eritrea wa mbere wegukanye agace mu isiganwa rya Giro d’Italia.

Uyu munya-Eritrea kandi, yabaye umwirabura wa mbere wo muri Afurika wegukanye agace mu masiganwa akomeye ku is azwi nka "Grand Tours" arimo amasiganwa nka Tour de France, Giro d’Italia na La Vuelta yo muri Espagne.

Abakinnyi ba mbere mu gace k’uyu munsi (PESCARA-JESI,196KM)

1. Biniam Girmay (Eri) Intermarché-Wanty-Gobert Matériaux
2. Mathieu van der Poel (Ned) Alpecin-Fenix, at same time
3. Vincenzo Albanese (Ita) Eolo-Kometa
4. Wilco Kelderman (Ned) Bora-Hansgrohe
5. Richard Carapaz (Ecu) Ineos Grenadiers
6. Koen Bouwman (Ned) Jumbo-Visma
7. Romain Bardet (Fra) Team DSM
8. Pello Bilbao (Spa) Bahrain-Victorious
9. João Almeida (Por) UAE Team Emirates
10. Mauro Schmid (Sui) Quick-Step Alpha Vinyl

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka