Umunya-Colombia Restrepo Valencia ni we wegukanye agace Kigali-Rubavu

Restrepo Jonatan Valencia ukinira ikipe ya Androni Giocattoli, ni we wegukanye agace katurutse i Kigali berekeza Rubavu, ahita anambara Maillot Jaune.

Restrepo Valencia yegukanye agace Kigali-Rubavu
Restrepo Valencia yegukanye agace Kigali-Rubavu

Abakinnyi 89 bahagurutse mu Mujyi wa Kigali rwagati ku i Saa mbiri (8:00) zuzuye, babanza kugenda kilometero 5.2 zitabarwa, isiganwa nyirizina ritangirira ku Gitikinyoni.

Bamaze kugenda kilometero ebyiri gusa, abakinnyi batanu bahise basohoka mu gikundi, abo ni Nsengimana Jean Bosco na Rugamba Janvier ba Bénédiction, Alba (Drone Hopper), Madrazo (Burgos) ndetse na Ewart (Bike Aid).

Nsengimana Jean Bosco yaje kugerageza guhita asiga abandi ariko abarimo Mugisha Moise (Pro Touch), Jousseaume (TotalEnergies) na Muhoza Eric (Rwanda) baza guhita bamushyikira.

Uko abakinnyi bagendaga basatira ibice bya Nyirangarama, bakomezaga kugenda bashaka uko bava mu gikundi, aho mu Banyarwanda harimo Mugisha Moïse, Nsengimana Jean Bosco na Manizabayo Eric, bageze mu Karere ka Nyabihu, Ewart Jesse ukinira Bike Aid, yaje kubaca mu rihumye ahita agenda wenyine, atangira no kugenda ashyiramo ikinyuranyo.

Bageze mu Bigogwe, umunya-Eritrea Natnael Tesfazion, yaje kuva mu gikundi aragenda ashyikira Ewart Jesse wa Bike Aid wari uri imbere, mu gihe inyuma yabo gato hari abakinnyi barindwi.

Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi

1 RESTREPO VALENCIA Jhonatan: DRONE HOPPER - ANDRONI COL (03h54’10’’)
2 LAURANCE Axel: B&B HOTELS - KTM FRA (03h54’10’’)
3 MADRAZO RUIZ Angel BURGOS-BH ESP (03h54’10’’)
4 TESFAZION Natnael: DRONE HOPPER - ANDRONI ERI (03h54’10’’)
5 EWART Jesse: BIKE AID IRL (03h54’10’’)
6 MULUEBERHAN Henok BIKE AID ERI (03h54’10’’)
7 BUDIAK Anatolii TERENGGANU POLYGON CY UKR (03h54’10’’)
8 STOCKMAN Michiel SARIS ROUVY SAUERLAND T BEL 03h55’27’’ (01’17’’)
9 EZQUERRA MUELA Jesus BURGOS-BH ESP 03h55’34’’ (01’24’’)
10 MCGILL Scott WILDLIFE GENERATION PRO USA 03h55’41’’ (01’31’’)
11 DUJARDIN Sandy TOTALENERGIES FRA 03h55’41’’ ’’
12 DREGE André TEAM COOP NOR 03h55’41’’ ’’
13 BROUGH Jack GRANDE-BRETAGNE GBR 03h55’41’’ ’’
14 GRANIGAN Noah WILDLIFE GENERATION PRO USA 03h55’41’’ ’’
15 ED DOGHMY Achraf MAROC MAR 03h55’41’’ ’’
16 OURSELIN Paul TOTALENERGIES FRA 03h55’41’’ ’’
17 PELEGRI FERRANDIS Oscar BURGOS-BH ESP 03h55’41’’ ’’
18 LAGREE Adrien B&B HOTELS - KTM FRA 03h55’41’’ ’’
19 STOCKMAN Abram SARIS ROUVY SAUERLAND T BEL 03h55’41’’ ’’
20 GOLDSTEIN Edo ISRAEL - PREMIER TECH ISR 03h55’41’’ ’’

Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa gatatu

1 RESTREPO VALENCIA Jhonatan DRONE HOPPER - ANDRONI GIO COL 07h27’22’’
2 LAURANCE Axel B&B HOTELS - KTM FRA 07h27’25’’ 03’’
3 MADRAZO RUIZ Angel BURGOS-BH ESP 07h27’35’’ 13’’
4 TESFAZION Natnael DRONE HOPPER - ANDRONI GIO ERI 07h27’35’’ ’’
5 BUDIAK Anatolii TERENGGANU POLYGON CYCLIN UKR 07h27’42’’ 20’’
6 MULUEBERHAN Henok BIKE AID ERI 07h27’42’’ ’’
7 EWART Jesse BIKE AID IRL 07h27’48’’ 26’’
8 DUJARDIN Sandy TOTALENERGIES FRA 07h28’54’’ 01’32’’
9 EZQUERRA MUELA Jesus BURGOS-BH ESP 07h28’56’’ 01’34’’
10 DREGE André TEAM COOP NOR 07h28’56’’ ’’
11 HAYTER Leo GRANDE-BRETAGNE GBR 07h28’57’’ 01’35’’
12 MACKELLAR Alastair 10082355206 ISRAEL - PREMIER TECH AUS 07h28’59’’ 01’37’’
13 NIELSEN Andreas Stokbro TEAM COOP DEN 07h29’02’’ 01’40’’
14 LAGREE Adrien B&B HOTELS - KTM FRA 07h29’02’’ ’’
15 MCGILL Scott WILDLIFE GENERATION PRO CY USA 07h29’03’’ 01’41’’
16 BROUGH Jack GRANDE-BRETAGNE GBR 07h29’03’’ ’’
17 APARICIO MUÑOZ Mario BURGOS-BH ESP 07h29’03’’ ’’
18 OURSELIN Paul TOTALENERGIES FRA 07h29’03’’ ’’
19 MAIN Kent PROTOUCH RSA 07h29’04’’ 01’42’’
20 TEUGELS Lennert TARTELETTO - ISOREX BEL 07h29’06’’ 01’44’’

Urutonde rusange rw'uko abanyarwanda bahagaze kugeza ubu
Urutonde rusange rw’uko abanyarwanda bahagaze kugeza ubu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka